Home Urukundo Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode1(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo: Igikomere cy’umuryango wanjye Episode1(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Iyi nkuru ishobora kuzagira icyo ikwigisha cyangwa se hari ubwo uzasanga ubu buzima nawe warabunyuzemo cyangwa uburimo. Ntampamvu ufite yo guhangayika kuko si wowe wenyine kandi ni ukuri uzakuramo isomo rikomeye harimo no guca bugufi. Mureke twumve uko byagendekeye uyu mwana w’umukobwa.

Nitwa Alicia nkaba mvuka mu muryango munini,nari mfite ababyeyi bose ariko biba ngombwa ko nsigarana umwe. Mureke mbabwire uko ubuzima nari mbayemo bwari bunkomereye.

Ndibuka ubwo nigaga muwa kane w’amashuri abanza Papa na Mama bari babanye neza nta nonganya yabaga mu rugo. Najyaga ku ishuri mperekejwe n’ababyeyi banjye ntacyo twari tubuze kuko twagiraga n’imodoka ebyeri akenshi iyo Papa yabaga yaragiye mu mahugurwa y’akazi natwarwaga n’umushoferi wa Mama kuko Mama ntago yarazi gutwara imodoka. Ikintu cyose nashakaga narakibonaga. Nta muvandimwe unkurikira ntagiraga kuko iyo Mama yatwitaga inda yamaraga amezi atarenze atatu maze ikavamo.

Papa na Mama babonye ko hamaze kuvamo inda eshatu bemeranya ko ntawundi mwana bazabyara. Ku bwange nahoraga nifuza ko nabona undi muvandimwe tukajya dukina ariko izo zari nk’inzozi kuri njye . Nyamara kuba Mama yaratwitaga umwana akavamo ntiyari indwara kuko Mama yashakanye na Papa nta muntu w’iwabo wa papa wabyifuzaga kuko iwabo wa Mama bari abakene.

Nyogokuru ubyara papa ntagihe yigeze akunda Mama, gusa papa yakundaga Mama cyane. Babonye ko Papa akomeje gutsimbara k’urukundo yakundaga Mama basa nkabatuje bareka ubukwe buraba ariko bwarimo uburyarya gusa. Abavandimwe ba Papa bose bumvaga ari ikigwari.

Papa amaze kubana na mama, Nyogokuru yabanje kuroga Mama kutabyara ariko ntibyigeze bimuhira kuko naje kuvuka gusa bamubwira ko hari ubundi buryo yakoresha kugirango najya atwita inda ijye ivamo. Nibwo Mama yatangiye kujya atabyara.

Papa na Mama bakomeje gutyo ngera mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza. Nari umuhanga mu ishuri buri munyeshuri yazaga kunsobanuza, abanyeshuri n’abarimu bose barankundaga kubera ukuntu nagiraga umuhate mu kwiga. Ntago mwakumva ukuntu njyewe Alicia umwaka umwe nawizemo ibiri, ushobora guhita wibaza ngo gute se? mbere yuko mbibasobanurira mureke mbabwire icyabiteye.

Ubwo hari nko mu masaa saba mvuye ku ishuri naraje nsanga Nyogokuru ubyara Papa yaje kudusura ari kumwe na mushiki wa Papa, ninjiye munzu ndabasuhuza. Nahereye kuri Nyogokuru ariko nakundaga kumwita Tate kuko yarabikundaga, nuko ndangije nsuhuza na mushiki wa Papa mbona gusuhuza ababyeyi banjye. Mu byukuri kuba bari baje kudusura ntibyari urukundo ahubwo bwari uburyarya gusa. Bahabaye igihe kigera nko mu mezi atatu kandi baraje gusura.

Muri ayo mezi atatu Mama yaje kuyarwaramo anayapfamo rwari urugamba runkomereye pe. Reka mbabwire uko iby’urupfu rwa Mama byagenze. kuva uwo nita Tate yaza mu rugo, urugo rwahoraga rwakamo umuriro Papa yaza ukazima. Nta gihe na kimwe Nyogokuru yaryaga ibiryo byatetswe na Mama kuko ntago bavugaga rumwe.

Gusa iyo Papa yazaga urugo rwarangagwa no guseka ariko Mama kwihangana byararamugoraga gusa ntiyari kubwira papa ibya nyina kuko yumvaga ko biri bufatwe nkaho Mama adakunda mama Tate. Nyogokuru yari azi kwigira mwiza cyane mu maso ya Papa, ariko Papa yagenda zikaka.

Mama yari azi kwihangana no guca bugufi ariko umutuzo wa Mama ugatera uburakari Nyogokuru kuko umugambi we wari ukubabaza Mama . Mama kwihangana kwe yaguterwaga no gusenga cyane.

Nyogokuru yaje gufata umwanzuro wo kuroga Mama indwara yo kujya aruka amaraso ibyo bikaba aribyo byaje gutuma umwaka umwe mwigamo ibiri. Urupfu rwa Mama ntirwari rworoshye kuko rwashatse guhitana na Mapa.

Mureke tuzasubire nkomeza kubabwira ibyanjye. nyamara niba iyi nkuru y’ubuzima bwanjye hari aho iri kugukora ukore share ku nshuti zawe nazo zibashe kugira icyo zimenya. Story yanjye ni ndende nzaza nyibagezaho muri Episodes.

Ni ahejo nkukomereza episode 2 uko mama yaje gupfa.

You may also like

Leave a Comment