Home Urukundo Inkuru y’urukundo : Igikomere cy’umuryango wanjye Final(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo : Igikomere cy’umuryango wanjye Final(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Ndi Alicia ngiye kubagezaho umusozo w’inkuru y’ubuzima bwanjye butari bunyoroheye.Ubushize nababwiye ko Chris yaje kuntumira mu rugo iwe aho yabaga.  Mureke mbakomereze uko naje guhura na Data umbyara.

Kuri uwo munsi Chris yari yatumije inshuti zitandukanye, harimo abanyeshuri biganye ndetse na bagenzi be bakorana mu kazi. Uwo munsi Chris yari yatumiye boss we, icyaje kuntungura nuko boss wa Chris nasanze ari papa umbyara. Sinabanje kubyiyumvisha neza kuko hari hashize imyaka igera kuri itanu ntabona papa, gusa yaje kugaruka amburira irengero.

Papa yamaze imyaka ibiri hanze ku mpamvu z’akazi, agarutse rero nibwo mukadata yamubwiye ko namunaniye nkafata inzira nkagenda. Mu byukuri kugenda kwanjye ntago byari uko namunaniye ahubwo nuko yamfataga nabi nta rukundo yari amfitiye mbona aho kugirango mbure ubuzima bwanjye nagenda nkava mu rugo.

Mu byukuri agarutse nibwo yamenye iby’urupfu rwa mama we, mukadata yamubeshye ko yishwe n’indwara kandi ariwe wa muroze. Papa yabyakiriye gutyo kuko yizeraga umugore we cyane. Yagerageje gushaka amakuru yanjye abura aho naba ndi ahitamo kubireka, gusa yari afite ikizere ko azongera kumbona kandi koko nyuma y’imyaka itanu tutabonana twarahuye.

Uwo munsi duhura twese twaguye mu kantu, njye no kubyakira byarananiye ntangira kurira abari aho bibaza icyo mbaye gusa papa yikomeje nk’umuntu w’umugabo ntago yigeze agaragaza amarangamutima ye. Papa yaraje aranyegera maze arampobera ariko amarira yanjye akomeza kwisuka. Nageze aho ndatuza ntangira kumubwira uko byangendekeye, papa byaramurenze atangira kugirira uburakari mukadata, icyamutangaje Atari azi namubwiye ni uko urupfu rwa mama rwatewe na nyogokuru.

Papa byaramubabaje cyane gusa ntacyo gukora yari afite kuko amazi yari yari yararenze inkombe. Yambwiye ko agiye kurega mukadata kubwo kumpohotera kandi akica na Nyogokuru. Naramutakambiye musaba ko yamubabarira ambwira ko azabyigaho. Chris yaraje ansanga aho ndi kumwe na Papa atungurwa n’ukuntu naba nziranye na boss we biramuyobera.

Nibwo nasabye Chris ko yakicara nkamusobanurira, dore ko na papa atari azi ko ari fiancé wanjye. Natangiye nsobanurira papa uwo Chris ariwe maze na Chris musobanurira ko uwo yita Boss ari we Papa wanjye. Bose barabyishimiye maze bapanga ko papa yazaza agahura n’ ababyeyi ba Chris, akanabashimira igikorwa cy’urukundo bakoze ko batigeze bantererana ahubwo bandeze nk’ababyeyi.

Ntibyatinze uwo munsi warageze papa baramwitegura, barahura baraganira dore ko papa yasanze aziranye na se wa Chris nubwo bataherukanaga bombi. Uwo munsi wari uw’ibyishimo cyane, icyari gisigaye nuko mukadata yagombaga gutera intambwe akaza kunsaba imbabazi z’ibyo yankoreye ndetse agasaba imbabazi na papa.

Uwo munsi, nibwo n’umunsi w’ubukwe wemejwe, dore ko njye na Chris twari tubifite muri gahunda. Amasaha yaricumye maze papa arasezera arataha biba ngombwa ko tujyana mu rugo dore ko ntahaherukaga, tukigera mu rugo papa yahise ahamagara mukadata amwicaza muri salon na wa muhugu wa mukadata yari amaze kuba umusore nawe araza nuko papa amubaza uko byagenze kugirango mve murugo.

Mukadata yatangajwe cyane no kumbona maze amarira atangira kuzenga mu maso he, umuhungu we ntiyigeze ashyigikira amakosa ya nyina maze arerura avuga uko ibintu byose byagenze maze mukadata apfukama hasi nawe asubiramo uko yabigenje aratakamba adusaba imbabazi.Mu byukuri uwo munsi nirengagije ibyo yankoreye byose maze ndamubabarira gusa wabonaga ko papa nta mbabazi amufitiye. Byageze aho papa nawe aramubabarira kuko yabonaga nta yandi mahitamo.

Ntibyatinze umunsi w’ubukwe warageze, ubukwe buraba kandi buba bwiza cyane, inzozi n’icyizere cyo kubaho nari narataye birongera birangarukira, gusa byose nabishobozwaga n’Imana kuko nasenganga ubudasiba nyisaba kuzanshira inzira mubyo nacagamo byose.

Nguko uko naje kubaho neza naramaze kubaka umuryango wanjye kandi wubaha Imana. Ubu njye na Chris dufitanye abana babiri umuhungu n’umukobwa bose barangije amashuri yisumbuye. Kandi ibi byose ndabishimira Imana kuko mu gihe nari jyenyine yabanye nanjye.

 

Mwarakoze gukurikirana iyi nkuru, kandi hari n’izindi nyinshi tubateganyirije.

Murakoze!

 

You may also like

Leave a Comment