Home Urukundo IGICE CYA 3: Duherukana Manzi ahamagara Bella maze Bella akiyumvira (Menya uko byaje kugenda)

IGICE CYA 3: Duherukana Manzi ahamagara Bella maze Bella akiyumvira (Menya uko byaje kugenda)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Duherukana Manzi ahamagara Bella arimo yiyumvira niba ashobora kuyitaba cyangwa akayihorera.Ariko Bella yaribajije  ati:”Ese koko Manzi yaba anshakira iki ko numva ibye byandenze”? Bella ntiyongeye kumukupa yahise afata telephone aritaba. Baravuganye gusa Manzi akumva hari icyahindutse kuri Bella kuko wasangaga iyo bavuganaga Bella yabaga yishimye cyane.

Manzi yabajije Bella icyo yabaye, Bella amusubizanya uburakari bwinshi ati:”ntago nshaka kuvugana nawe kuko ndumva ntameze neza”. Manzi ntiyabitinzeho cyane gusa byaramubabaje.Mubyukuri Manzi yaramaze kwiyumvamo Bella cyane, ariko tutirengagije ko na Bella yari yarakunze Manzi keretse ko bagatanya batajya Babura.

Bwarakeye nuko amasaha yo ku ishuri aragera ubundi byari bimenyerewe ko Bella aca aho Manzi yabaga bakajyana ku ishuri Manzi ategereza ko aza ntiyaza yibaza ikibazo Bella yaba yarakize?Biramuyobera yamuhamagara ntafate telephone, nuko Manzi arakomeza ajya ku ishuri.

Igihe bari kwiga wabonaga ko Bella afite ikibazo Atari kumva ibyo mwarimu arimo yigisha, nuko wa mwarimu avuga Bella mu izina ,nuko Bella ashigukira hejuru ba bakobwa bagenzi be baramuseka kuko aribo ntandaro yo gutuma Bella ahangayika.

Bella yahise asohoka Manzi nawe aramukurikira ngo amubaze ikibazo afite. Bella abonye Manzi amukurikiye ariruka kugirango Manzi atagira icyo amubaza gusa Manzi ashyiramo imbaraga aramufata.

Ati:” Bella sindi gusobanukirwa uwo uriwe akakanya kuko ndabona wandakariye cyane sinzi ikosa naba naragukoreye, basi mbabarira umbwire niba ari njye ngusabe imbabazi kuko kukubona umeze gutyo nanjye ntago binshimisha habe nagato”.

Bella yahise ahobera Manzi maze umuririra mu gituza ubona ko Bella afite ikiniga cyinshi. Manzi aramubwira ngo atuze maze amubwire ikibazo yaba afite. Bella akibuka amagambo babakobwa bavugaga ko Manzi yizirika kuri Bella ngo amurye amafarana, birongera biramurakaza ahita yishikuza Manzi.

Bella aramubwira ati:” Umva Manzi kuva uyu munsi unsibe mu mutwe wawe, ntuzongere no kwirirwa unyiruka inyuma kuko imigambi yawe yose umfiteho nayimenye, singukunda kandi sinteze no kugukunda. Nuramuka unambonye hafi yawe ujye umpungira kure kuko bitari ibyo uzambona neza niba utanzi”.

Manzi byaramurenze yibaza icyaba gitumye Bella amubwira ariya magambo akeka ko Shema yaba yamuciye inyuma akabwira Bella ko Manzi yamukunze, ariko na none mu rundi ruhande Manzi akumva ko iyo itari impamvu yatuma Bella amurakarira bigeze hariya.

Bella yahise agenda, akimara kugenda Shema ya nshuti ya manzi yahise aza asanga Manzi abona ibibazo byamurenze, gusa bari inshuti cyane nuko Manzi amubwira ibyo Bella yamubwiye byose, anamubwira ko yaketse ko ariwe waba yabwiye Bella ko yamukunze bigatuma amurakarira. Shema amurahirira ko atakora amakosa nkayo. Nibyatinze Bella yageze i wabo ahasanga murumuna we witwa Ange, Ange agerageje kumubaza icyo yabaye Bella arabanza aramwihorera.

Ariko Ange akomeza kumubaza Bella amunbwira ko yakunze umuhungu ariko uwo muhungu intego ye ari gushaka kumurya amafaranga. Ange yihanganisha mukuruwe amubwira ko agomba kwikuramo uwo muhungu nubwo bitoroheye Bella ko yamwikuramo.

Ange yari afite gahunda yo guhura n’inshuti ye y’umuhungu gusa uwo muhungu ntiyari Boyfriend wa Ange yari inshuti ye bisanzwe. Yarasohotse nuko wa muhungu aba amuhamagaye kuri telephone, Ange aritaba ati:” Allo, Manzi nturambwirwe nukuri ndaje…………………………………”

Loading……….

Ese ANGE yaba aziranye he na Manzi nimuzacikwe Igice cyakane cy’iyi nkuru

You may also like

Leave a Comment