Home Urukundo IGICE CYA 4: Duherukana murumuna wa Bella ari gupanga na Manzi aho bazahurira (ese byaje kugenda gute?)

IGICE CYA 4: Duherukana murumuna wa Bella ari gupanga na Manzi aho bazahurira (ese byaje kugenda gute?)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ubwo duheruka kubagezaho iyi nkuru, twasoreje aho Ange murumuna wa Bella arikuvugana na Manzi kuri telephone bapanga guhura.

Dukomeze  igice cya kane……………..

Ange yarasohotse nuko wa  muhungu aba amuhamagaye kuri telephone, Ange aritaba ati:” Allo, Manzi nturambirwe ni ukuri ndaje,wowe ba untegerereje aho reka mfate imodoka”.

Manzi yarakomeje arategereza gusa ntituramenya aho  yaba aziranye na murumuna wa Bella. Hashije umwanya muto Manzi yagiye kubona abona Ange amugezeho, Ange yatangiye kumusaba imbabazi zuko yamutindiye Manzi nawe amwereka ko ntakibazo abifiteho.

Baricaye baraganira ari nako bafata icyo kunywa nk’abantu baziranye cyane, baganira banaseka cyane. Ange yahise amubaza ati:” ese Manzi uribuka bwa mbere duhura uvuye mu cyaro usa naho umujyi wagucanze? Mubyukuri njye nkikubona numvise agahinda kanyishe kubona umusore mwiza nkawe uri gukora akazi k’ubu karani ni ukuri byankoze ku mutima numva nifuje kugira icyo ngufasha kandi nyine ntukabigireho ikibazo.”

Manzi yahise amera nkuhindutse mu maso ubona ko abyibutse agira agahinda nuko asubiza Ange ati:” Ange ndabyibuka ni nayo mpamvu njye naguhamagaye ngo nkushimire. Ni ukuri waramfashije cyane ,ibintu wankoreye bikorwa na bake bafite umutima nk’uwawe, ntago biba byoroshye ko wabona umuntu uri mubibazo nk’ibyo narindimo ngo umukorere nk’ibyo wankoreye.

Icyantangaje cyane ni uko wifashe ukanshakira naho kuba, ukangurira buri kimwe. Gusa warakoze cyane, ubu nabonye akazi rero ndumva nagusubiza amafaranga yose wakoresheje, ikindi kandi hari n’izindi service wajya unkeneraho wambwira.”

Ange yumvise ko Manzi yabonye akazi biramushimisha cyane, ariko yanga ko Manzi amusubiza amafaranga ashaka kumuha amubwira ko ayo mafaranga yakoreshwa no mubindi bintu. Manzi niyabitinzeho cyane, kuko byageze naho afata Ange nka mushiki we. Manzi yasabye Ange ko yafunga amaso nuko akura agakarito kamwe kaba karimo chenette, aragafungura ayikuramo ubwo Ange yari agihumirije Manzi arakamwambika.

Maze Ange afunguye amaso akabonye aragashima cyane yumva biramurenze maze arahaguruka ahobera Manzi, Manzi nawe yumva niby’agaciro cyane kubona Ange umwana wo mubakire yishimiye impano amugeneye.

Ntibyatinze baratashye, Ange abanza ageza Manzi mu rugo abona gutaha, gusa wabonaga ko bishimye cyane. Ange akigera mu rugo yahise ajya mu cyumba cya Bella ngo amwereke impano yahawe asanga Bella yicaye ku gitanda yigunze afite ifoto ya Manzi mu ntoki maze Bella abonye Ange ahisha ya foto yarafite.

Ange aramubaza ati:” Bella uracyatekereza wa muhungu koko? Wagerageje ukamwikuramo.” Icyo Ange atazi ni uko uwo muhungu ari Manzi baziranye. Ange yatangiye gukora utuntu dusetsa mukuru we.Bella yaratangiye araseka cyane ubona ko avuye muri bya bitekerezo yari arimo, ni uko abona Ange yambaye chainette nziza.

Aramubwira ati:” Woww, Ange waguze chainette nkunda cyane, ni nziza ni ukuri. Mbabarira uyime cyangwa se umbwire aho wayiguriye kuko nayikunze cyane nukuri.”

Ange yaramusetse ati:” Sister iyi chanette ntago nayiguze ahubwo ni impano inshuti yanjye yangeneye.” Ku rundi ruhande Manzi nawe yageze mu rugo ibitekerezo bitangira kugaruka kuri Bella abura aho ahera amuhamagara. Gusa agatima kagakomeza kwanga, afata telephone ngo ahamagare Bella ariko akongera akiyumvira.

Tugarutse kuruhande rwa Ange na Bella, baracyarimo baraganira nk’abavandimwe. Mugihe bakirimo kuganira telephone ya Bella yarasonnye nuko arayifata arebye asanga ni Manzi umuhamagaye.Yarakomeje arayireba, nuko abwira Ange ati:” Niwa muhungu umpamagaye”.

Ange yamusabye ko yayimuha akaba ariwe umwitaba gusa Bella aracyafashe telephone mu ntoki. Sinzi uko biri uko Ange aribwifate nasanga ari Manzi. Telephone yarakomeje irasona nuko …………………………….

Loading

Ese bizagenda bite Ange naramuka yitabye agasanga ni Manzi? Nti muzacikwe igice cya gatanu cy’iyi nkuru

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment