Home Urukundo Inkuru y’urukundo: Umugisha Episode2(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo: Umugisha Episode2(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
1 comment

Muri episode ya mbere twasize umukozi yamaze kwiba Ange, maze Mama wa Ange aje asanga bamujyanye cyakoze yasanze urupapuro rwanditswe na wa mukozi arusomye agiramo ubwoba. Mureke dukomeze episode ikurikira kugirango mubashe gusobanukirwa kurushaho.

Mama wabo yakomeje afashe rwa rupapuro mu ntoke yabuze epfo na ruguru, Gaella nawe yari yazengurutse inzu yose arimo ashaka umuvandimwe we Ange yamubuze. Mu byukuri Ange ntiyakundwaga na Mama we gusa Gaella yakundaga umuvandimwe we cyane. Gaella yashatse inzu yose araheba maze ajya kubaza Mama we aho Ange yaba yagiye.

Gaella yaragiye ageze mu cyumba cya nyina ngo amubaze aho mukuru we yaba aherereye maze asanga Mama we yicaye ku buriri, Gaella yabonye ko byanze bikunze na Mama we atazi aho Ange yaba ari maze ihitamo kureka kubimubaza. Gusa Gealla agiye gusohoka mu cyumba cya nyina yabonye urupapuro ku buriri maze aramucunga ararutwara.Gaella yagize amatsiko yo kuba yamenya ibyanditseho maze ajya mu cyumba cye arakinga atangira kurusoma.

” Mama Gaella, mu byukuri bibaye ngombwa ko Ange mutwara kuko nabonaga akubangamiye cyane kandi ikindi utari uzi ni uko naje gukora aho nk’umukozi wo mu rugo natumwe na nyina wa Ange, urabizi uko byose byagenze papa wa Ange na Mama we bajya gushwana rero nta kuntu Mama wa Ange atari kugira amakenga ko uzamufatira umwana nabi”.

“Niba utari unabizi Ange afite impanga ye y’umuhungu, nyuma yuko Mama we yabonaga atabasha kubarera bombi yahisemo kohereza Ange kwa se kugirango abe ariwe umwitaho. Icyakora Ange azi ko uri nyina ibaze rero naramuka akuze akamenya ko utari nyina n’ukuntu wa mufataga nabi”.

“Ndakeka nawe urumva uko bizagenda, ese ubu urakeka ko aribwo ugiye kugira amahoro? Tegereza uzareba ibizakurikira, ubu Ange sinzamujyana kwa nyina nta muntu uzamenya aho namujyanye ku bw’umutekano we ndakuzi umenye aho ari ntiwamuha amahoro”.

Gaella akimara gusoma ayo magambo yose byaramutunguye cyane, kuva icyo gihe Gaella yatangiye kwanga Mama we, ariko Mama we ntiyigeze amenya ko umukobwa we yamenye ko Ange atari umwana we.

Nyuma y’imyaka 10, Gaella yari yarabaye umukobwa mukuru kandi mwiza cyane, Mama we yari yaramaze kwibaruka n’undi mwana w’umukobwa. Papa Gaella akaba na papa wa Ange imyaka10 ishize yose yari azi ko Ange yagiye kuba kwa nyina. Ntiyigeze ashaka no kumenya uko Ange yari abayeho. Gaella nawe ntakivuga rumwe na nyina bahora batongana gusa Gaella yari yamaze kubwira nyina ko yamenye ko Ange atari umwana we.

Hari urundi rugo rurimo umusore witwa Christian na mama we, uwo Christian nta se yagiraga yabanaga na Mama we gusa. “Ese Christian muhungu wanjye urabona amasaha y’akazi atari bukugerereho ukiri hano koko”! “Aaaa mama erega nta kibazo haracyari kare”.

Mu byukuri Chris na nyina bari babanye neza cyane, ari umuryango ubayeho wishimye cyane. Chris yasohotse mu cyumba cye yambaye neza cyane, yari umusore muremure mwiza kandi wiyubaha cyane akubahisha na nyina, azi kwiyitaho kandi n’umusore uri serious. Yarasohotse Mama we abanza kumurebera ko byose bitunganye kuri we maze aramusezera. “Mama sawa rero ugire umunsi mwiza”. Nyina yasigaye ari kwitegereza umwana we arenga ariko amwenyura ubona ko yishimye pe.

Chris yageze mu kazi, gusa aho yakoreraga yakoranaga na Ange, Ange nawe yari yaravuyemo umukobwa mwiza gusa yagiraga akavuyo, Ange ntago yari azi kwambara neza ngo yisige nk’abandi bakobwa bose, yari umukobwa woroshya ubuzima kandi mwiza cyane. Ange imyaka10 yari ishize ari kumwe n’ inshuti ye magara yitwa Gaby kandi yari inshuti nziza cyane kuri we, Gaby yari umukobwa uzi kwambara akiyitaho bishoboka.

Iyo myaka yose Ange yakuze azi ko aho yabaga mbere uriya yari nyina nubwo yamufataga nabi yumvaga ari nyina gusa muri we yumvaga atakimukunda nka nyina kuko ntiyifuje kuba yasubirayo,Ange ntiyigeze anamenya ko afite impanga ye yitwa Angelo nawe yabaga kwa nyina, gusa we yari aziko afite impanga ye yitwa Ange nubwo atari azi aho aba, nyina wa Angelo yari yaramubwiye byose. Gusa Angero yari afite agafoto ka Ange akiri umwana niko yagendanaga.

Umunsi umwe ubwo Ange yarimo atemberana n’inshuti ye Gaby, aho bari batembereye niho Angelo na Mama we bari bari.Nubwo Ange na Angelo bari impanga ntago basaga cyane ku buryo wapfa kubimenya, gusa Angelo we yari azi Ange kw’ifoto ku buryo amubonye yamumenya.

Ubwo Angelo yari mu modoka ni nawe wari uyitwaye, yarebye hirya abona Gaby kuko bari baziranye ariko ntiyigeze abona umukobwa bari bari kumwe ko ari Ange mushiki we. Angelo yahagaritse imodoka maze………………

Loading…..

Ntimuzacikwe na  episode ikurikira

 

You may also like

1 comment

oprol evorter June 15, 2019 - 3:25 am

Glad to be one of the visitors on this awing website : D.

Reply

Leave a Comment