Home Urukundo Inkuru y’urukundo: Umugisha Episode3(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo: Umugisha Episode3(soma birambuye)

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Muri episode iheruka Ange na Gaby batembereye. Aho bari batembereye niho Angelo na nyina bari bari, gusa twasize Angelo abonye Gaby kuko bari inshuti gusa ntiyigeze amenya ko ari kumwe na mushiki we Ange amaze imyaka myinshi ashakisha ariko yaramubuze. Mureke ntabatindiye mbakomereze uko byagenze

Ubwo Angelo yari mu modoka ari nawe wari uyitwaye, yarebye hirya abona Gaby kuko bari baziranye ariko ntiyigeze abona umukobwa bari kumwe ko ari Ange mushiki we. Angelo yahagaritse imodoka maze Mama we amubaza impamvu ahagaze Angelo amubwira ko ari inshuti ye yari abonye gusa ariyumvira abona ko bidakwiye ko yahagarara mu nzira maze akomeza imodoka. Yaragiye ayiparika aho bari bagiye kuko bari bahageze, nyina yasigaye arimo asuhuzanya n’inshuti ze Angelo nawe agenda agana aho Ange na Gaby bari bari.

Mu nzira arimo agenda yahuye na Chris bari bamaze igihe kinini batabonana maze barahoberana Chris amusaba ko bashaka ahantu bicara akamugurira fanta, Angelo ahita ahindura gahunda yo kubonana na Gaby icyo atari azi nuko Gaby yari kumwe na mushiki we bamaze imyaka bashaka. Baraganiriye babwirana amakuru y’iminsi yose ishize batari kumwe.

Ako kanya Ange yahise ahamagara Chris. “Chris amakuru, none se ko njye aho wambwiye nahageze kare wowe urihe ko utaza”? “Oh sorry nari mpuye n’inshuti yanjye gato reka nkurangire aho twicaye uhansange”. Chris yamurangiye aho bari icyo atari azi nuko uwo bicaranye aho ari musaza wa Ange barimo bavugana.

Angelo yabwiye Chris ko hari umuntu ashaka guhura nawe, Chris amubwira ko ntakibazo. Angelo yahise ahamagara Gaby.Gaby nawe aho ari yabonye Angelo amuhamagaye niko kumwitaba

“Yes Angelo…” “Gaby amakuru? Igihe kirekire tutabonana, none se ko ahantu nkubonye ariho nanjye ndi wambwiye nkaza nkagusuhuza ko nari nkukumbuye cyane”. Gaby yaramwemereye, maze Ange ahita abwira Gaby ko nawe agiye kubonana na Chris. Angelo na Ange ni uko banyuranye nta numwe ubonye undi, aho Ange yari agiye niho Angelo yari avuye, n’aho Angelo yari avuye niho Ange yari agiye.

Ange yari agiye asanga Chris aho yari ari, ako kanya nibwo yasanze Angelo musaza we ahavuye. Chris yarahagurutse aramusuhuza, mu byukuri nta bucuti burenze bari bafitanye keretse kuba bakorera ahantu hamwe. Baraganiriye biratinda, baseka ubona ko bahuje urugwiro.

Gaby nawe aho yari yakomeje aganira na Angelo dore ko hari hashize igihe kirekire batabonana. Amasaha yatangiye kwicuma biba ngombwa ko Angelo asezera Gaby, amubwira ko yari yazanye na Mama we rero agomba kujya kumureba. Angelo yaramusezeye asubira kureba nyina. Nyina yari aziranye na Mama wa Chris cyane ni nawe bari bari kumwe.

Chris nawe mu byukuri yakundaga Ange cyane nubwo atigeze abimubwira, mu gupanga guhura na Ange, chris yari yabwiye Mama we ko ari bumwereke umukobwa umutima we wishimira. Ako kanya bicaye aho Mama Chris yaje ari kumwe na Mama wa Angelo na Ange, gusa Ange ntago yari azi nyina uwo ari we ariko Mama we yari amuzi.

Baraje gusa Mama wa Ange yaturutse hirya abona umukobwa uri kumwe na Chris ari Ange, uko akomeza kubasatira abona kubyemera neza ko ari umukobwa we. Baraje barabasuhuza Chris asobanurira Mama we Ange uwo ari we baribwirana bose gusa Mama wa Ange byaramurenze cyane ababwira ko yishimiye umukobwa uri kumwe na Chris cyane, amusaba ko yamuhobera.

Bose nta numwe wari uzi ko ari Mama wa Ange, Ange yarahagurutse aramuhobera gusa nawe ntiyari azi ko uwo ari guhobera ari nyina. Mama wa Ange byaramurenze arararira bose bibaza igitumye arira birabayobera.

Mama Chris nk’ inshuti ye yamujyanye ku ruhande atangira kumuhumuriza kuko yari azi ko yabuze umukobwa we yakundaga. “Mama Angelo ihangane ndabizi ko bitajya bikorohera iyo ubonye umukobwa wese uri muri ruriya rugero, uriya nubwo yitwa Ange nawe ntago ari Ange wawe kuko nabonye uriya mukobwa i wabo mbazi cyane rero rekera kurira”. Mama Ange yamuhishe ko uriya ari umukobwa we maze yihanagura amarira basubirayo.

I wabo wa Gaella akaba murumuna wa Ange, bahuje se gusa kuva yabura umuvandimwe we Ange hashize imyaka10 atamubona. Gaella kwihangana byakomeje kumunanira afata umwanzuro wo kujya kubaza papa we aho Mama wa Ange aba kugirango bazajye kumushakayo. Gusa papa wa Gaella ntago yashakaga icyamwibutsa umugore we wa mbere kuko byamushenguraga umutima.

Gaella yafashe icyemezo ntakuka cyo kujya kwa Papa we ngo abimubaze kuko amaze imyaka10, yaramuhishe ko azi ko Ange batari bahuje nyina. Gaella yahise agenda akigera muri Salon abona………..

Loading…

Ntimuzacikwe episode ikurikira

Murakoze

 

You may also like

Leave a Comment