Home Urukundo Inkuru y’urukundo: Umugisha Episode4(soma birambuye)

Inkuru y’urukundo: Umugisha Episode4(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Muri episode iheruka twasize Gaella afashe icyemezo cyo kubwira papa we ko yamenye ko adahuje mama na Ange, ni nabwo twasize Mama Angelo amaze kubona umukobwa we bikamurenga akarira. Gusa yari yafashe icyemezo ko atagomba kumubwira ko ari nyina. Mureke dukomeze episode ikurikira.

Gaella yahise agenda akigera muri Salon abona papa we hari amafoto afite mu ntoki, papa we abonye Gaella agerageza kuyahisha. Gaella asaba papa we ko yamwereka ayo mafoto, papa we abanza kuyamwima gusa ageraho arayamuha. Ayo mafoto yariho papa we ari kumwe na Mama wa Ange na Angelo, ba Ange bari bakiri bato cyane. Papa wa Gaella yari ateruye Ange naho Mama wa Ange yari ateruye Angelo.

Gaella yatangiye kubaza se abo bana n’umugore bari kumwe ku ifoto abo aribo, papa we agerageje kumubeshya Gaella aramunyomoza. Papa we yahisemo kumubwiza ukuri amubwira ko uwo bari kumwe ari umugore we wa mbere n’abana be b’impanga. Gaella byaramucanze kuko yari azi ko Ange nta mpanga ye afite, gusa yahise amenya ko afite na musaza we ariwe Angelo.

“Papa bivuzeko nuwo angelo ari musaza wanjye?”. “Yego Gaella , kandi umbabarire kuba ntarigeze nkubwira ibi mbere. Nanjye sinjye sinashakaga ko Ange amenya ko mudahuje Mama gusa nubwo byarangiye asanze nyina ntago nifuzaga ko ubimenya”.

“Papa hashize imyaka10 menye ko Ange tudahuje Mama, nibwo nahise menya n’impamvu Mama yakundaga kumukubita akamufata nabi. Ubuse koko aracyanyibuka? Papa Ange naramukundaga cyane pe tugomba kumushaka akagaruka kuba mu rugo”.

“ Gaella ubwo Ange yamaze kujya kwa nyina kuba yakemera kugaruka biragoye, erega nanjye ndamukumbuye cyane. Ubu n’umuhungu wanjye Angelo yarakuze cyane ubu ntiyatinya no kugutereta kuko ntiyaba aziko uri mushiki we”.

“Papa namwe hari amakosa mukora nk’ababyeyi ntimutekereze ko ingaruka zaza kuri twe”. “ Mwana wanjye ibyo ndabizi, Mama wawe yarankundaga cyane kandi abizi ko mfite umugore gusa yajyaga ashakisha ukuntu yanyigarurira, nanjye nikanga namuteye inda. Rero Mama wa Ange yaje kubimenya ansaba gatanya ampatiriza ariko mu byukuri naramukundaga cyane. Rero nyuma yaho naje kubana na Mama wawe gusa nsaba ubuyobozi  ko mgomba gutwara umwana umwe. Nuko Ange yaje kuba hano akura azi ko Mama wawe ari nyina, gusa Mama wawe ntiyigeze akunda Ange habe na rimwe kuko atari umwana we”. “Papa nanjye niyo mpamvu ubona ntagikunda Mama nkuko byahoze, nyuma yo kubimenya narakariye Mama cyane”.

Ibyo baganiraga byose Mama wa Gaella yari arimo abyumva maze nawe aho ari umutima utangira kumushinja ibintu byinshi atangira kuririra aho yari ari maze Gaella aramwumva amenya ko Mama we yabumvaga maze Mama Gaella avayo atangira kubasaba imbabazi baramubabarira bafata umwanzuro ko bagiye gushaka Ange.

You may also like

Leave a Comment