Kuwa  kane taliki 26 /9/ 2019,umushumba wa kiliziya gatulika Papa Francis  yavuze ko insengero nyinshi zikwiye kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Ibi akaba yabivugiye mu mwihererero wahuje amadini atandukanye , uyu mwiherero ukaba wakozwe mu rwego rwo guhashya icuruzwa ry’abantu,uyu mwihererero ukaba warateguwe muri gahunda ya alitha kum .

Nkuko tubikesha Vatikan news Papa Francis yasabye akomeje ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’amatorero mu rwego rwo kurwanya no gukumira ubwiyongere  bw’icuruzwa ry’abantu.

Yakomeje abwira abantu basaga 120 bo muri Vatican bari bitabiriye inama ya Talitha kum y’abagabo n’abagore bihuje kugirango barwanye icuruzwa ry’abantu ko nabo bagomba gukomeza kubishyiramo imbaraga.

Talitha Kum ni umushinga wa International Union of Superiors General (UISG), uhuza abagore bo mu matorero bafatanyije n’abagabo ba USG (Union of Superiors General). Papa Francis   yanatangarije abari bitabiriye bimwe mubyo uwo mushinga wagezeho.

Avuga ko hakwiye kwishimirwa igikorwa cyatangijwe muri 2009,none ubu hakaba hamaze kuboneka ubufatanye  bw’imiryango ya women’s congregation  igera kuri 52 kandi ikora mu bihugu 92 bitandukanye ku  isi ,harimo abakoranabushake bagera ku 2,000 ibi byatumye abasaga 200,000 biyongera mu bakora ibikorwa bikumira icuruzwa ry’abantu.

Yongeye kandi kuvuga ko amasengesho n’inyigisho bihashya icuruzwa rya muntu bikwiye kwongerwa imbaraga mu matorero atandukanye ku isi anashimira abagize uruhare mu gikorwa cyo kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Yagize ati: “ni ibyo kwishimira kuba twaratangije igikorwa cyiza kandi gifite umumaro nubwo hagiye habonekamo imbogamizi, njye kubwange nshimiye amatorero yatanze umusanzu wayo ngo iki gikorwa kigende neza.”

Papa Francis mugusoza ijambo rye yahamagariye  amatorero gukaza umurego ntibacike intege,anasaba abagore gufatanya n’abagabo gukomeza kurwanya icuruzwa ryabantu.

Raporo y’umuryango w’abibumbye yo muri uyu mwaka wa2019 igaragaza ko icuruzwa ry’abantu ryiyongeye cyane aho abantu benshi batwarwa bakajyanwa gukoreshwa ibikorwa by’urukozasoni.30% bacuruzwa ni abana ,abakobwa akaba aribo benshi kurusha abahungu.

 

 

You may also like

Leave a Comment