Home Amakuru y'ibanze Inshuti z’umuririmbyi “Neema Marie Jeanne” zamubwiye amagambo yuje ubwuzu ku isabukuru ye y’amavuko

Inshuti z’umuririmbyi “Neema Marie Jeanne” zamubwiye amagambo yuje ubwuzu ku isabukuru ye y’amavuko

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Inshuti za Neema zakadasohoka zabwiye amagambo yuje ubwuzu [Neema Marie Jeanne ]bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko . Binyuze mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru isezerano.com mu gitondo taliki 16 Mata 2020 .

Eric Maniraguha Maneri yagize  ati”Neema reka nkubwire ko nkukunda urabizi uri inshuti yanjye uri mushiki wanjye , ni ukuri uri umuvandimwe wanjye wahafi .

Ku munsi wisabukuru yawe rero bisobanuye ibintu byinshi cyane . igihe tumaranye tuziranye twagiye tugirana ibihe byiza , twagendanye ingendo nyinshi , twaganiriye byinshi bitandukanye , amarangamutima yanjye warayabonye .

Nshimye Imana ko yakuremye neza , iguha umutima mwiza uyikunda , witangira kuyikorera cyane . Nkubonama ubutwari  bukomeye cyane . Nkushimira cyane ko ugumya kwitwara gipfura mu bandi , umuntu wese twamenyanye aba avuga ukuntu utagira uburyarya . Nkwigiraho gukunda Imana , urushaho kunyigisha gukizwa no gukiranuka , kubana n’Imana cyane nyikunda.

Hahhahah ndibuka ukuntu tujya kubyara ipfura yacu watubaye hafi cyane , ukaduha n’izina ryiza ryo kwita umwana wacu . Ndakwifuriza ibyiza bidashira ,Imana izarusheho ku gusetsa.

Umuvandimwe we bahuje amaraso [ Umulisa Esther] akaba ari umwana wa gatatu (3 )inyuma ya [Neema Marie Jeanne ] yagize ati “ ibyo kuvuga kuri uyu munsi ni byinshi

Gusa igikubiyemo n’ugushima Imana yo yagize igitekerezo cyo kumurema hanyuma ikaduha Ubuntu bwo ku mumenya .Rero ndanezerewe cyaneeee , kuko njye byarenze kuba na mumenya bisanzwe ahubwo aba amaraso yanjye ! I am pround of it ,peeee , rero ndamukunda peee byo mu mutima !

Neema atuye mu buzima busetsa peee ! so kubera ko mbana nawe rero mpora nseka nishimye kubera ubuzima yiberamo .

Gusa mfite byinshi nigira kuri mukuru wanjye Neema , yateye intambwe nini mukumenya Kristo bimuha gushiramanga , ari Proud y’uwo ariwe muri Kristo Yesu  (bimpa imbaraga mu gukomeza kwiga nkamenya Kristo biruseho).

Neema ni umuhanga cyaneee , ampa inspiration cyane bigatuma mpora nshaka ibyubwenge menya .Neema azi gukunda  kandi aca bugufi mbimwigiraho cyane !ikindi navuga aratuje mu buzima bwe ni umumama mwiza mbese .

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana [Danny Mutabazi] nawe yagize ati “Ndamwifuriza gukomeza kuzura  Umwuka Wera ,kuko ibimuvamo byiza biterwa n’amavuta y’Imana amuriho , ntakabure ikimukomeza ku umunsi mubi . Nahamagara ajye yikirizwa , agira imigisha iva ku Mana  turamukunda .

Josue usanzwe ukorana umurimo w‘Imana na Neema muri New Melody yavuze ko amwifuriza isabukuru nziza ariko akaba yagaragaje uko afata Neema mu buzima bwe bwa buri munsi .Ati “n’umuntu mwiza afite ubuzima bw’Imana muri we n’umuntu w’icyitegererezo .nkanjye nka Jesue Neema mwigiraho byinshi ikirusha byose mwigiraho gukunda Kristo .

Ajya inama nziza ,ibyo avuga nibwo buzima abayemo ,ahora adushishikariza ko ubuzima tubayemo tugomba kwizera Imana . Kandi nti bibe amagambo ahubwo ibyo umuntu avuga akabigaragaza akaba aribwo buzima.

Tugasa nibyo tuvuga tutavuga ibintu bitandukanye n’uko tubayemo, Neema ni mugari .

Umuhanzi umuririmbyi Bosco Nshuti we ati”Neema ni umuntu udasanzwe mubuzima bwanjye by’umwihariko , ndamukunda , imbuto ze zirandyohera ndatekereza ko ri umugisha ku bantu benshi cyane nanjye ndimo .ntakindi mubwira ndamubwira ko mwifuriza umugisha mwinshi cyane uva ku Mana ikamubaho yo n’umryango we , kandi twese nka New Melody tumwifurije isabukuru nziza .

Neema ni umuntu namenye kera bitewe n’impano Imana yagiye imuha , muri rusange agira ikintu cyo guca bugufi abana n’abantu bose , atavuze ngo uyu turaziranye cyane afite uko abyitwaramo neza , afite ubwenge bw’Imana . umuntu umuzi kera abona ko atajya ahinduka .

Neema Marie Jeanne yasezeranye na Aime Ndayambaje  imbere y’Imana n’abakristo, muri Mutarama mu 2017. Uyu mudamu ufite impano zitandukanye, doreko yabaye umunyamakuru kubitangazamakuru bitandukanye  hano mu Rwanda , ariko by’umwihariko benshi bamuzi cyane muri korari Iriba ndetse na New Melody cyane cyane mu ijwi ryiza cyane . Neema Marie Jeane ni umwana wa gatanu (5 )mu bana umunani (8).

You may also like

Leave a Comment