Home Inyigisho Inyigisho: Abahuriye ku nyungu y’isi badahuriye ku y’ijuru baramarana, kuko inda iba yasumbye Umutima- Padiri Consolateur Innocent

Inyigisho: Abahuriye ku nyungu y’isi badahuriye ku y’ijuru baramarana, kuko inda iba yasumbye Umutima- Padiri Consolateur Innocent

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abahuriye ku nyungu y’isi badahuriye ku y’ijuru, baramarana kuko inda iba yasumbye umutima. Ibi byatangarijwe mu gitambo cy’ukarisitiya cyaturiwe kuri radio na televiziyo y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2020.

Mu nyigisho yatanzwe na Padili Consolateur Innocent, akaba padili mukuru wa Katederali saint Michelle, yavuze ko Imana yateye intambwe igana umuntu ku gira ngo imukure ku ngoyi y’icyaha yaziritsweho n’umwanzi sekibi ugamije kurimbura ubugingo bwe.

Yagize ati” Umuntu ni mugari, Imana yateye intambwe isanga muntu kugira ngo imugobotore ingoyi ya sekibi imuboshye imubuza gukora icyiza, ahubwo ikibi kikamuganza  umunyarwanda yavuze ko uburere buruta ubuvuke, niyo mpamvu umubyeyi aba agomba gutoza umwana we icyiza kurusha ikibi, kuko iyo amutoje ikibi cyangwa ntamuhe uburere bukwiye, umwana akurana inabi kandi akaba ikibazo muri sosiyete. Nitudacika intege tugasenga, nta kabuza urugamba tuzarutsinda.”

Akomeza avuga ko umuntu yakoresheje nabi ubwigenge Imana yamuhaye bikamuvuramo urupfu, kuko yanze kwemera ko yacumuye. Imana ntiyaremye urupfu, ahubwo icyaha umuntu akora nicyo cyazanye urupfu. Adam na Eva ubwo baryaga urubuto Imana yababujije bakisanga bambaye ubusa, Imana yababaza icyabaye hanyuma Adam akavuga ko byose byatewe n’umugore yamuhaye, Eva nawe akavuga ko ari inzoka yamushutse, kubera kutemera icyaha n’amakosa bakoze byabaviriyemo urupfu ndetse no kwirukanwa muri Edeni Imana yari yarabaremeye.

Ibi padiri Consolateur yabivuze ashingiye ku masomo matagatifu yifashishijwe kuri iki cyumweru, ariko by’umwihariko ivanjiri yanditswe na Mariko 1, 21-28, aho yezu yari yirukanye roho mbi mu muntu, ndetse Abantu bagatangara bavuga bati” yirukana na roho mbi zikamwumvira!”

Yavuze ko nubwo muntu yacumuye ku mana inshuro nyinshi, itigeze imutererana, ahubwo ko yakomeje gutera intambwe imusanga, ndetse yohereza abahanuzi batandukanye bigera naho yohereza umwana wayo Yezu kristu ngo amucungure. Imana ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha, n’ubwo muntu ahinduka nk’igicu ariko ibyo byose nibyo byazanye Umwana w’Imana, kugira ngo atandukanye muntu na sekibi yivanze mu mugambi w’Imana.

Padri kandi yasabye Abantu guha agaciro bagenzi babo kuruta kugaha ibintu bizashira. Yagize ati” mugenzi wawe afite agaciro gakomeye kuruta ak’ibintu utunze mu nzu yawe. Mukunde, umugenere umwanya kandi icyo ugiye kumuha ukimuhane umutima mwiza wuje urukundo, kuko umunsi wapfuye Imana itazakubaza ingano y’ibyo watunze mu isi  ahubwo izakubaza abo wamenye kandi wakunze n’icyo wabamariye. Ese uzi gusaba uwo wimye cyangwa kwima uwaguhaye uko bimera?”

Avuga ko Abantu muri iyi minsi baremerewe na byinshi, kandi bamwe bakaba badashaka ko hari ubatura uwo mutwaro bikoreye. Ati” muri iyi munsi, abantu turemerewe na byinshi harimo, munyangire, ishyari, urwango, inzika ndetse n’ibindi byinshi kandi byose iyo witegereje neza, usanga ari amashitani aba ari mu muntu kandi ugasanga hari umuntu udashaka ko amusohokamo. Mureke twemerere Imana idukuremo amashitani atuma tutabana neza na bagenzi bacu, dusange Yezu nka wa muntu twumvise mu ivanjiri wari wahanzweho na sekibi ariko akagana Yezu akamukiza.”

Ubwo yasozaga iyi nyigisho, Padri Consolateur Innocent, yasabye Abakirisitu ndetse n’abanyarwanda muri rusange kudahumwa amaso n’abantu bashaka kubayobya, bababwira amagambo atariyo by’umwihariko ku cyorezo cya Corona virus, kuko atari ikinyoma nkuko bamwe babivuga, ahubwo ko ari icyorezo kiriho kandi kiri koreka imbaga nyamwinshi.

Yavuze kandi ko hari benshi bari gupfa bazize icyo cyorezo, bityo abasaba kutajenjeka cyangwa ngo birare. Ati” mureke tworohereze Abapolisi ndetse n’abayobozi muri rusange, kuko nabo ni Abantu nkatwe bakeneye kandi kuruhuka.” Avuga ko nubwo hari abambara agapfukamunwa ari uko hari umupolisi abonye, ko nubwo atakubona ijisho ry’Imana riba rikureba. Yasabye abantu bose kwambara neza agapfukamunwa kandi bakirinda ingendo zitari ngombwa kuko Corona Virus itagira amaguru cyangwa ngo igire ubwenge bwo gutekereza uwo ifata nuwo ireka, avuga ko abantu bose nibafata iyambere mu kubahiriza ingamba zashyizweho, ko nta kabuza icyorezo kizatsindwa, kuko Imana ifasha uwifashije kandi nta mvura ingwa ngo ntihite, ahubwo abantu bakomeze basenge ndetse basabe Imana guhagarika iki cyorezo.

You may also like

Leave a Comment