Home Amakuru y'ibanze Inyigisho : Gusenga intwaro kirimbuzi mu isi y’umwuka – Hategekimana P Celestin

Inyigisho : Gusenga intwaro kirimbuzi mu isi y’umwuka – Hategekimana P Celestin

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Uyu munsi nifuje ko twibukiranya imbaraga ziri mu gusenga n’uburyo gusenga biri muri bumwe mu buryo bukemura ibibazo izindi nzira zose zananiwe. Ariko nanone turababoneraho kureba buryo ki gusenga ari intwaro ikomeye twahawe n’Imana Data wa twese wo mu ijuru dukwiriye kurushaho kwifashisha duhagarika imigambi mibisha y’umurezi wacu, Satani kandi nanone tunakorana n’Imana gusohoza umugambi wayo mu isi.

Pawulo intumwa ya Yesu Kristo yabwiye Abefeso ko gusenga amasengesho y’uburyo bwose ari imwe mu ntwaro z’umwuka abizera Kristo Yesu bahawe n’Imana (Abefeso 6:18). Muri uyu mwanya turareba bumwe mu buryo bwo gusenga ari bwo gusenga gufatanije no kwiyiriza ubusa.

Kugirango twumve neza uburyo gusenga ari intwaro idasanzwe, yubika imisozi mu isi y’umwuka, ikarimbura imigambi ikomeye cyane yacuriwe mu isi y’umwijima ndavuga mu isi y’umwuka kugeza aho iyivuguruje nta numwe usigaye, reka dufate umwanya uhagije wo gusoma inkuru ivuga ukuntu gusenga kwa Esiteri n’abayuda byubitse imigambi Satani yari yacuriye abayuda bose babaga mu bihugu 127 byayoborwaga n’Umwami Ahasuwerusi uhereye mu buhindi ukageza muri Etiyopiya. Duhere muri Esteri 2 dukomeze tugeze muri Esteri 9.

Dore bimwe mu byo dusanga muri ibyo bice byo muri icyo gitabo cya Esteri:

  1. Ukuntu Imana yabanje kwimika Esteri ngo abe umwamikazi w’umwami Ahasuwerusi mbere yuko umugambi wa Satani wo kurimbura abayuda utangazwa mu bihugu byose by’uwo mwami. Imana izi byose kandi idahishwa imigambi icurirwa mu isi y’umwuka mbi yazanye mbere Esteri ibwami ngo azabangamire iyo migambi igihe cyayo cyo kuyisohoza ni kigera!
  2. Ikindi tubona Imana yakoze muri gahunda yayo yo kuburizamo umugambi mubisha wa Satani wo kurimbura abayuda ni ukuntu yakoreshe Moridekayi mu guhishura inama z’abagambaniraga umwami ngo yicwe. Ibi byari indi ntambwe ikomeye mu kuzasenya uwo mugambi wa Satani wo kumaraho burundu abayuda.
  3. Ikindi dusangamo muri ibyo bice twasomye ni ivanwanwa mu isi y’umwuka y’umwijima ya gahunda ya Satani yo gutsembaho abayuda ikinjizwa mu isi itari iy’umwuka, isi y’abantu igaragara ku maso yacu iyinyujije mumufatanyabikorwa n’umwami w’isi y’umwuka y’umwijima , aho uyu mugabo Hamani yifashishije ubutoni yari afite ku Mwami n’itegeko ry’icyubahiro umwami Ahasuwerusi yari yamutegekeye akanoza uyu mugambi abanje kumara amezi 12 araguza (Esteri 3:7).

NB: Ndagirango mbibutse ko isi y’ibigaragara iyoborwa n’isi y’umwuka; hari ibyo twe twita accident/impanuka ariko biba byabanje gutegurirwa mu isi y’umwuka! Isi y’umwuka ni yo original kuruta cyane iyi tubamo y’ibifatika bigaragara kuko na Bible muri Hebrews 11:3 ivuga ko isi y’ibigaragara yaremwe ivuye mu bitagaragara, mbese mu isi y’umwuka. Uko muri iy’isi abantu banyuranyuranamo mu bikorwa bitandukanye niko no mu isi y’umwuka ibiremwa by’umwuka biba bihibibikana mu bikorwa bitandukanye, uko tugira inama zitandukanye ino mu isi ni ko no mu isi y’umwuka habayo inama kandi afatirwamo ibyemezo bigira ingaruka ku buzima bw’abatuye isi!

  1. Nyuma yo kunoza uyu mugambi wo kurimbura abayuda no kuwumvisha umwami Ahasuwerusi watangajwe nk’itegeko ryo kubahiriza mu bihugu byose by’Umwami Ahasuwerusi.
  2. Icyakurikiyeho ni uko Umwamikazi we n’abaja be hamwe n’abayuda bose bo mu murwa w’i Shushani bakoresheje intwaro idasanzwe, biyiriza ubusa iminsi itatu, bakareka kurya no kunywa muri iyo minsi, bashaka mu maso h’Uwiteka bayinginga ngo ibakize kurimburwa bari bategereje ku itari n’umunsi byari byemejwe n’umwami.
  3. Ibice bikurikiraho bitwereka imbaraga ntagereranywa z’amasengesho afatanyije no kwiyiriza ubusa byagaragaye mu buryo bikurikira:

Kurenga ku itegeko ryo gusanga umwami i kambere kwa Esteri ntiyicwe kandi igihano cyo kurirengaho cyari urupfu. Kubura ibitotsi k’Umwami Ahasuwerusi kugirango amenye neza ineza yagiriwe n’uwo yashyiriyeho itegeko ryo kurimburwa.

Kwiturwa ineza Moridekayi yari yaragiriye Umwami Ahasuwerusi abikorewe n’uwari ugiye kumubamba ku giti cya 50m ariwe wa mugabo wa nogeje inama yo kurimbura uwitwa umuyuda wese.

Gucogora kwa Hamani imbere y’umunyamasengesho, umuyuda nyakuri.

Hamani apfa urupfu yagombaga kwica Moridekayi.

Kwicazwa kwa Moridekayi ku ntebe ya Hamani amusimbuye no gutoneshwa kwa Esteri.

Umwami Ahasuwerusi yigisha Moridekayi n’Umwamikazi uko administration ikorwa hanyuma bakura iteka ryari ryaciwe n’umwami.

Gushyirwaho ku itegeko ryo kwica abantu bose bashakaga kwica abayuda.

Abantu bose bifuza kuba abayuda.

Benedata muri Kristo biragaragara ko gutsindwa gusenga no kwiyiriza ubusa ku itorero bishobora kurishyira mu kaga gakomeye.

Itorero mu ntwaro rifite zitandukanye ryahawe n’umwami waryo Yesu Kristo harimo n’iyi yo gusenga no kwiyiriza ubusa,  rifite ubushobozi n’ububasha bwo kuvogera imiyoborere isanzwe y’isi kandi mu buryo bw’amahoro, ahubwo binyuze mu gukoresha neza iyi ntwaro yo gusengesha umwuka iteka rifite ubushobozi n’ubutware bwo gushyiraho impinduka zikenewe kubw’ineza yaryo (en leur faveur)!

2 Kor 10:4-5 kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomōrere Kristo.

Ef 3:10 kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka, bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi.

Torero ry’Imana dufate intwaro zacu mu maboko yacu twice imigambi icurirwa mu isi y’umwuka y’umwijima. Uko gusenga kwa Esteri na Moridekayi hamwe n’abayuda kubitse imigambi ya Satani mu gihe cyabo ni ko natwe gusenga no kwiyiriza ubusa kwacu kuzica imigambi ya Satani muri iki gihe cyacu dusohoyemo. Mbibutse ko wabiha agaciro utakabiha Yesu uzi ikiremwa cye Satani yavuze ko uyu Satani aba ashishikajwe no kwica, kwiba no kurimbura! (Yogani 10:10)

Iyo Esteri n’abayuda badasenga itegeko ryari kubahirizwa nkuko ryatanzwe ariko gusenga no kwiyiriza ubusa kwabo kwakuyeho imigambi y’umwanzi. Uko niko natwe nk’itorero (abizeye Umwami Yesu) tutabaye maso hari imigambi y’umwanzi, umujura uzanwa no kwica kwiba no kurimbura yasohora mu isi, akatugwa gitumo dufite intwaro mu maboko zitari gukoreshwa icyo twaziherewe!

2 Sam 10:12 Nuko komera turwane kigabo, turwanire ubwoko bwacu n’imidugudu y’Imana yacu. Kandi Uwiteka abigenze uko ashaka.”

Bwoko bw’Imana duhaguruke dusenge dushyizeho umwete duhagarika imigambi y’isi y’umwuka y’umwijima kandi nanone dusabe ngo ubushake bwa Data wa twese wo mu ijuru bube mu isi (Matayo 6:10). Muhurure mujye mu ntambara, mbese kwicara kumaze iki Satani akiriho!

Imana ibahe umugisha gukora icyo Imana ibashakaho. Mweneso muri Kristo Yesu, HATEGEKIMANA P. CELESTIN.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment