Home Inyigisho Inyigisho: Menya ibintu bitatu byagufasha kubana n’Abantu neza

Inyigisho: Menya ibintu bitatu byagufasha kubana n’Abantu neza

by ELEVANIE Namusisi

Mu buzima bw’Abantu habamo ibintu byinshi bitandukanye,ndetse bakagira n’imico itandukanye  harimo igaragara ko  ari myiza ndetse hakabamo n’abagira imico igaragara ko ari mibi. Ni nako uko bagaragara batyo uburyo babanamo n’abandi buba butandukanye  bitewe nuko imyitwarire yabo nayo iba itandukanye.

Aba bantu bose kandi nubwo badahuje imyitwarire ariko bose baba bakeneye kubaho mu mahoro kandi bishimye, nubwo ibibababaza bitabura.

Hari ibintu byinshi byatuma ubaho wishimye, ariko Kimwe mu byagufasha kubaho wishimye harimo no kuba ubanye n’abantu neza, kandi ibi byose biraharanirwa.

Nk’uko Bibiliya ivuga iti” Mugire umwete wo kubana n’Abantu bose amahoro(abaheburayo 12:14) .”

Wakwibaza uti, Ese ni gute Abantu babana neza?

Hari bimwe mubyagufasha kubana n’abantu neza:

Guca bugufi:  Ni ijambo abantu benshi badakunze kumva kimwe bamwe bakumva ko guca bugufi ari ukuba wemeye gusuzugurwa bakagukorera ibyo bashatse byose , abandi bakumvako guca bugufi  ari ukuva ku izima ukemera amakosa yawe yose ndetse ukayasabira imbabazi.

Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga muri 1 Petero 5:6  haravuga hati“Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’ Imana  kugira ngo ibashyire  hejuru mu gihe gikwiriye.”

Byafasha umuntu wese kuko iyo uciye bugufi bituma buri wese akwiyumvamo mukabana mumahoro.

Kwihangana: Nabyo ni kimwe mubyafasha umuntu kubana n’abantu neza  bigatuma abaho yishimye.

(Photo from Internet)

kwihangana  ni ukwirengagiza  ikibazo ufite kandi ugategerezanya kwizera ko kizarangira ,ndetse ikaba  imwe mu mbuto z’umwuka. Ibi bifufasha gukemura ikibazo waba wagiranye na mugenzi wawe igihe byaba bikomeye ariko ukihangana ukizera ko birakemuka neza udakoze ibyo uterwa n’uburakari wagize.

Kugira urukundo: Narwo rufasha umuntu kubana n’abandi amahoro  bitewe nuko iyo ukunda umuntu uramwihanganira  mugakomeza kubana neza. Nk’uko tubisanga  1 Abakorinto 13:4 haravuga hati“Urukundo rurihangana rukagira neza,urukundo ntirugira ishyari,urukundo ntirwirarira,ntirwihimbaza.”

Ibi byagufasha guharo ubanye neza n’abantu kuko umuntu ukunda ibyo yagukorera byose nubwo byaba bitagushimishije urabyihanganira ndetse hari byinshi bibi utinya gukora kubwo kuba umukunda ibyo bigatuma mukomeza kubana neza.

 

 

You may also like

Leave a Comment