Home Amateka Inyigisho: Sobanukirwa no kwatura ibyaha n’uburyo bikorwamo

Inyigisho: Sobanukirwa no kwatura ibyaha n’uburyo bikorwamo

by ELEVANIE Namusisi

Kenshi iyo uvuze kwatura ibyaha benshi bumva itorero ry’Abapantekote , iyo uvuze kwicuza ibyaha mu mitwe ya benshi hazamo idini Gatorika. Gusa iyo utekereje usanga aya magambo yose ari amwe kandi asobanura kimwe. Sobanukirwa no kwatura ibyaha ndetse n’uko bikorwa nkuko bigiye kugarukwaho muri iyi nkuru.

Kwatura ni ibintu abantu benshi bakunze kwibazaho kandi ntibabyumve kimwe,cyane cyane usanga bikunda gukoreshwa n’abakirisitu bavuga ko bari gusaba Imana imbabazi ndetse abadakunze kwinjira mu bintu byo gusenga usanga nabo babyibazaho ariko ntibasobanukirwe ibyaribyo.

Ikinyamakuru isezerano cyagerageje kubashakira ubusobanuro bwo kwatura kugirango ababishidikanyaho babashe gusobanukirwa ibyari byo.

Nk’uko tubisanga mu Migani:28:13 haravuga hati “Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza ariko ubyatura akabireka azababarirwa.”

Kwatura ni ikintu gikunze gukomerera abantu  kuko bisaba kuba uciye bugufi mu mutima wawe ,ariko ugasanga abantu benshi bakunze kwihagararaho bakanga gusaba imbabazi, nyamara ibi ntibyagakwiye kuba ari ibintu bigoranye kuko bifasha abantu kubana n’Imana bigatuma nayo ibishimira.

Muri bibiliya tugenda tubonamo ingero z’abatubanjirije bagiye bakora ibyaha bakamenya ko babikoze bakatura( bagasaba mbabazi) ndetse bakababarirwa, nka Dawidi yasabye Imana imbabazi nyuma yo kuryamana  n’umugore wa Uriya ndetse akicisha Uriya.

Dawidi yari afite ubushobozi bukomeye  mu bintu byinshi, yari umwami, yari intwari kurugamba, yari umusizi akaba n’umucuranzi ariko ibyo byose ntibyamubujije gucabugufi ngo yature kubera ko ntiyishingikirizaga ubushobozi bwe  ahubwo yishingikirizaga ku Mana ye.

Ni ryari Umuntu akwiye kwatura ibyaha?

Umuntu yatura iyo aribwo akimara gukizwa kuko aba amaze gusobanukirwa ko ibihembo by’ibyaha ari urupfu naho impano y’Imana akaba ari ubugingo buhoraho.

Ndetse akongera kwatura igihe cyose yongeye gukora icyaha kuko iyo umuntu akijijwe ntibiba bivuze ko avuye mu isi ngo abe atazongera gukora icyaha na rimwe.Iyo akoze icyaha aba agomba kwihutira kwihana.

Hari uburyo bune bwo kwaturamo ibyaha byawe.

1. Kwicuza: Iyo umuntu amaze gukora icyaha byanze bikunze umutima we umwemeza ko yagikoze cyane ku bantu basenga bagifite umwuka wera muri bo. Iyo umutima wawe wamaze kukwemeza amakosa ni byiza ko utekereza ukumva ko wakoze amakosa  bikakubabaza ndetse ukagambirira ko utazongera.

Photo from Internet

2. Kwatura ibyaha: Niba umaze gukora icyaha umutima wawe ukabikwemeza ndetse ukicuza wumva ko utazongera, ukoresha ijwi ryawe uvuga ubwira Imana ibyaha byawe uyisaba imbabazi z’ibyo wakoze.

3. Gusaba imbabazi abo wahemukiye: Igihe uhemukiye umuntu waba ubishaka cyangwa utabishaka ni ngombwa ko ugomba gutekereza kubyo wakoze ndetse wakumva umutima wawe ukwemeza ko wakoreye umuntu amakosa ukihutira kumusaba imbabazi ubu ni uburyo bwiza bwo kwaturamo kandi ukumva ubohotse k’uwo wakoreye amakosa nawe akumva akubabariye.

Nk’uko Bibiliya ivuga Matayo:5:23-24”Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so.”

4.Kureka ibyaha : Niba wakoze ibyaha ukicuza mu mutima,ukatuza akanwa kawe usaba Imana imbabazi,ndetse waba wabikoreye umuntu nawe ukamusaba imbabazi, ikiba gikurikiyeho aba ari ukureka ibyo byaha ukihana ndetse ugaharanira kutazongera kubikora.

Ubu ni uburyo bwo kwatura wakoresha mugihe waguye mu byaha bwagufasha kubivamo.

 

You may also like

Leave a Comment