Home Amakuru y'ibanze Inyigisho :Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki?

Inyigisho :Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki?

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mariko 9:50 “Umunyu ni mwiza, ariko umunyu iyo ukayutse mwawuryohesha iki? Mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu, kandi mubane amahoro.” Mu buzima busanzwe umunyu ni ingenzi mu mibereho ya muntu.lyo utetse ibiryo bikaburamo umunyu,ibyo biryo ntago biryoha.

Ubantu benshi ibiryo bibaryohera bitewe n’urugero rw’umunyu rurimo,hariho abakunda uringaniye,abandi umuke,ndetse hariho n’abakunda umwinshi. Akenshi iyo utarya umunyu,uba ufite indwara urwaye ziwukubuza.

Yesu aravuga ati”mwebwe mugire umunyu mu mitima yanyu,kandi mubane amahoro”. Iyo umuntu afite umunyu mu mutima biba byerekana ko  uwo muntu aba ari uwo kwifuzwa,buri muntu aba yumva yamuryaho.

Kumuryaho nshaka kuvuga ni ukumusoromaho imbuto nziza ziryoshye.lbyanditswe byera mu gitabo cya Matayo 3:8,bitubwira ko dukwiye kwera imbuto zikwiye abihannye.

Nitwera imbuto nziza arizo:urukundo,amahoro,kwihangana,kwirinda ikibi,gufasha bagenzi bacu,gusura abarwayi ndetse n’abakene…,mu byukuri tuzaba tubaye abigishwa beza ba Yesu bafite umunyu mu mitima yabo.

Ariko nitutamera dutyo,maze tukareka imirimo myiza tugakora ibibi,umunyu uzaba udukayutsemo ntacyo tuzaba tukimaze keretse kujugunywa.

Mwenedata haranira kugira umunyu mu mutima wawe wera imbuto nziza(z’umwuka) kugirango abakuriyeho bose bahereko bahimbaze so wo mu ijuru.lmana iguhe umugisha. Uramutse ugize icyifuzo,ikibazo cg igitekerezo cyo kungezaho,nyandikira kuri+250757924572 nyikoresha kuri whatsapp.

Mfasha kandi kwamamaza ubwami bw’lmana,usangiza nabura abantu babiri buno butumwa bwiza.Thanks.

 

You may also like

Leave a Comment