Home Amakuru y'ibanze Iperereza ryanzuye ko nyakwigendera Jean Vanier washinze “Arche International” yasambanije abagore 6 batabyumvikanyeho

Iperereza ryanzuye ko nyakwigendera Jean Vanier washinze “Arche International” yasambanije abagore 6 batabyumvikanyeho

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Iperereza ryakozwe na Independent consultancy GCPS rivuga ko abagore 6 bahaye amakuru iperereza amwe kandi nta n’ umwe uziranye n’ undi.

Aba bagore n’ ubwo nta gihamya ifatika igaragazwa nabo bemeza ko Jean Vanier yabakoresheje imibonanompuzabitsina abicishije mu kubayobora mu buryo bw’ umwuka(spiritual guidance) kandi hari n’ ubwo yabikoraga ku gahato cyangwa ku mbaraga.

Iri perereza rigaragaza ko iri hohoterwa ryaba bagore ryabaye guhera mu mwaka wa 1970 kugez 2005.

Birakekwa y’uko Jean Vanier nka padiri Thomas Philippe yangije ubushobozi bwe kabukoresha nabi mu gushaka inyungu ze azikura kuri aba bagore. Bamwe muri bo batangaje ko byabagizeho ingaruka igihe kinini ariko bagaceceka.

Jean Vanier yasabye buri umwe muri aba bagore kubiceceka bakabigira ubwiru. Aba bagore 6 ntanumwe uzi ibyo undi yahuye nabyo ahashize, ariko buri wese yareze Jean yashinje Jean ko yitwaje ubushobozi bwe kugirango baryamane.

Umunyecanada Vernier w’ umukatolika cyane yitabye Imana umwaka ushize ku myaka 90 yaramaze. Yabaye umu arche mu mwaka wa 1964 kugirango aze gutanga ubufasha mu baturage babana n’ ubumuga. Uyu munsi bikaba bimaze kugera mu bihugu 38.

Uyu munsi iperereza ryaratangiye rireba kubyabaye mu bihe byahise kuri Vanier ndetse na abarice(Arche) nkuko byakozwe kuri padiri Phillippe, waruzwi nkumuntu ukuze mu myemerere.

Phillippe yapfuye mu mwaka wa 1993 gusa ikirego cye cyatanzwe mu mwaka wa 2015 iperereza ryakozw icyo gihe ryemeje ko yakoreye ihohoterwa abagore babana n’ ubumuga yitwaje ubushobozi yarafite. Gusa Vanier we yahakanye ibijyanye niri hohotera ashinjwa

Byongeye kuvugwa ko Jean Vanier nacyo iperereza rirabona rimushinja ku bijyanye n’ ihohotera ashinjwa.

Stephan Posner na Stacy Cates Carney abayobozi ba  L’Arche International bandikiye ibaruwa L’ Arche Federation bagira bati “ twatangajwe no kumva iyi nkuru, kandi twababajwe nibyo bikorwa bigaragaza imyitwarire itari myiza kuri Jean Vanier wiregagije indangagaciro ze ndetse akarenga no ku mategeko ya L’Arche.

Kandi turazirikana akababaro ndetse na gahinda kaba bagore ndetse nabandi bataragira icyo bavuga.

Turasaba imbabazi kubwibi bikorwa byagaragaye muri L’Arche bimwe bikaba byarakozwe n’ abayitangije.

Loren Treisman umuyobozi wa L’ Arche mu Bwongereza yavuze ko ibyabaye byatunguranye kandi bikamubabaza. Iyi nkuru ya Jean Vanier yakomeje kubabaza abantu benshi.

Christiantoday .com yavuze ko  umugore umwe yaravuze ati “twababajwe cyane n’ ibikorwa bya Jean Vanier, kandi bihabanye cyane n’ indangagaciro ndetse n’ amahame ya L’ Arche, buri muntu muri twe agenderaho”.

 

 

You may also like

Leave a Comment