Home Amakuru y'ibanze Isengesho ryagenewe Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson nyuma yuko bamusanzemo ubwandu bwa Coronavirus

Isengesho ryagenewe Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson nyuma yuko bamusanzemo ubwandu bwa Coronavirus

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Ikigo gikora ubushakashatsi ku bikorwa bya gikristu cyitwa “Christian Action Research Education (CARE)” cyakwirakwije isengesho ryo gukoreshwa kuri Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson nyuma yuko apimwe bakamusangamo ubwandu bwa Coronavirus.

Kuwa gatanu tariki 27 Werurwe 2020, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yemeje yuko arwaye Coronavirus, anavuga ko ibimenyetso by’ibanze byayo abifite.

Boris Johnson yavuze ko ubu ari ahantu wenyine (mu kato), ati ariko nzakomeza nyobore guverinoma y’Ubwongereza nyifasha gushakisha ibisubizo byo kurwanya iki cyorezo cya Coronavirus.

Boris Johnson avuga ko nubwo ari mu kato ibi azabikora akoresheje ikoranabuhanga ryitwa “video-conference”, aho abantu bashobora kungurana ibitekerezo bamwe bari kure y’abandi.

Isengesho ryaturutse mu kigo cy’ubushakashatsi cyitwa CARE risaba Imana gukiza Boris Johnson iki cyorezo cya Coronavirus.

Uwahoze ari Umunyamabanga w’ubuzima mu gihugu cy’Ubwongereza Jeremy Hunt kuri Twitter ye yavuze ko”intekerezo n’amasengesho by’igihugu cyose biri kumwe na Boris Johnson”.

Jeremy Hunt akomeza avuga ko bazirikana cyane imiyoborere ye myiza muri iki gihe bari mu bibazo, ati kandi tuzi neza ko uzagaruka, hamwe n’icyizere gihagije kikuranga bizakunda.

Kuwa gatanu akaba aribwo Umunyamabanga w’ubuzima w’Ubwongereza Matt Hancock yatangaje ko Boris Johnson afite ubwandu bwa Coronavirus.

You may also like

Leave a Comment