Home Amakuru y'ibanze Ishuri ry’umupira w’amagura rya “PSG” ryari gufungurwa mu Rwanda ryaheze he?

Ishuri ry’umupira w’amagura rya “PSG” ryari gufungurwa mu Rwanda ryaheze he?

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Uyu munsi  taliki ya 14 Mata nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA ] ryatangaje ko abantu  11 bazavamo  abazakora mu ishuri ry’umupira w’amaguru rizashingwa na Paris Saint Germain bagiye gutangira amahugurwa y’iminsi 3 bazanakoreramo ibizamini bizerekana abafite ubushobozi bwo gukorana niryo shuri .

Mu kiganiro yagiranye na Program umufana uyu munsi taliki 14 Mata 2021 kuri Radio Flash Fm,umuvugizi w’ungirije wa Ferwafa Jules Karangwa yatangarije iyi Radio  ko “ amahugurwa azatangira taliki ya 16 Mata asozwe taliki ya 18 Mata 2021.

Ni amahugurwa azaba agizwe n’ibice 2 aho mu gitondo bazajya biga mumagambo [Theory] nimugoroba bashyire mubikorwa ibyo bize [Platique]. Jules Karangwa yakomeje avugako aya mahugurwa azatangwa n’umwarimu uvuye mubufaransa wamaze no kugera mu Rwanda aho azasozwa atoranyije abantu 6 muri 11 bazakora aya mahugurwa aba bakaba aribo bazakora muriri shuri ry’umupira w’amaguru rya PSG

Abantu 11 bazakora aya mahugurwa ni :

Seninga Innocent,Jimmy Mulisa , Bananeza Raymond , Ndanguza Theonas ,Rumanzi David , Ntakirutimana Bonaventure ,Dushimimana Djamillah , Umunyana Seraphine ,Nyinawumuntu Grace ,na Nonde Muhammed

Taliki ya 4 Ukuboza 2019 nibwo  u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na PSG muri gahunda ya  Visit rwanda , aya masezerano y’imyaka 3 yaje asanga aya Arsenal yari Imaze gusinyana n’u Rwanda nayo muri iyi gahunda ya Visit Rwanda .

Nyuma yaya masezerano taliki ya 2 Werurwe 2020 nibwo byatangajwe ko iyi kipe yo mumugi wa Paris izafungura ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rizafasha abana bakiri bato bafite impano y’umupira w’amaguru kuziteza imbere ,iri shuri rizubakwa mukarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo

 

You may also like

Leave a Comment