Home Mu Mahanga Isiraheli: Imvururu zikomeye zaturutse ku ishusho Yiswe McJesus iriho McDonald Abambwe nka Yesu

Isiraheli: Imvururu zikomeye zaturutse ku ishusho Yiswe McJesus iriho McDonald Abambwe nka Yesu

by Divine Mbabazi
0 comment

Ishusho yiswe McJesus iriho McDonald abambwe nka Yesu yakozwe n’umunyabugeni witwa Jani Leinonen yateje imvururu zikomeye i Haifa muri Isiraheli.

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Independent avuga ko iyi shusho yerekana Ronald McDonald (igishusho gisanzwe kimenyerewe mu maresitora ya McDonald mu bihugu bitandukanye ku isi) abambye ku giti nka Yesu ku musaraba. Iyi shusho yerekanwe n’inzu y’ubugeni ya Haifa ubwo bari mu imurika ry’ibyiza bibitse muri iyi nzu.

Iyi shusho yateje imyigaragambyo mu barabu b’abakristu batuye muri Isiraheli ndetse amagana y’ abasabaga ko iyi shusho ijvanwa mu nzu yubugeni ya Haifa bateraniye i Haifa mu myigaragambyo. Aba bakristo bavuga ko ari igitutsi kuri bo  kuba  McDonald yagereranyijwe na Yesu ari  kumusaraba.

Polisi ya Isiraheli yavuze ko abigaragambya bateye bombe kuri iyi nzu yubugeni kandi banatera amabuye yakomerekeje bikomeye aba Polisi batatu.

Abakuru b’ amatorero bajyanye inyandiko zabo zo kwamagana iyi shusho ndetse basaba ko yanakuranwa  mu nzu y’ ubugeni ya Haifa n’ andi mashusho yose yakozwe asa n’ apfobya Yesu ndetse na Bikiramariya.

Ntibyagarukiye ku baturage gusa kuko na Minisitiri w’ umuco wa Isiraheli, Miri Regev, yasabye ko haba kubahana mu bugeni ndetse asaba ko iyi shusho ikurwa mu nzu y’ ubugeni.

Ku rundi ruhande ariko, iyi nzu yubugeni yanze gusohora iyi shusho ivuga ko ikoze ibyo rubanda bari gusaba yaba ibangamiye uburenganzira bw’ umuhanzi wagikoze (freedom of expression.)

You may also like

Leave a Comment