Home Amakuru y'ibanze Isomo ry’ubuyobozi igice cya nyuma: Imana irashaka ababyeyi mu butumwa bwiza

Isomo ry’ubuyobozi igice cya nyuma: Imana irashaka ababyeyi mu butumwa bwiza

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

UMURAGE W’ABAYOBOZI

Umuyobozi agomba gusiga impinduka zo mu buryo bw’ubumana zizaramba mu gihe cye. Mose ibi yabikoze neza. Yari umugabo wasize umurage udasanzwe.

  1. Mose yazamuye ikinyejana kimukurikira (Yosuwa)

Kubara 27:15-23 umutima wa Mose wari witaye Ku gusiga undi muntu uzayobora abantu b’Imana. Umutima we wifuzaga ko abantu b’Imana bakwitabwaho. Uyu ni umutima w’umushumba n’umubyeyi.

Imana yatumye Mose arambura ibiganza bye kuri Yosuwa. Mose yari yaratoje Yosuwa anamutegurira kuba umuyobozi.

Kuva 24:13 Mose yazanye Yosuwa bamarana igihe, aramwigisha aranamusiga. Yamutoje ikinyabupfira. Yosuwa yakira ubuzima bwa Mose bwose, bumwinjiramo. Gutegeka kwa kabiri 34:9

Ni ikintu cy’ingenzi ko usiga imbuto y’ubumana. Ntukabe nka Hezekiya, umukiranutsi utarigeze yita Ku bizaba nyuma y’ubuzima bwe. Fasha abahagurutse nyuma yawe. Ntukabace intege. Kubereka ko ntacyo bashoboye byangiza umurimo w’Imana

1 Abakorinto 4:15 Imana irashaka ababyeyi mu butumwa bwiza.  Wiba umukozi gusa akorera ibihembo ahubwo ba umubyeyi. Umubyeyi ahora yitaye Ku rubyaro ruzakurikira. Kandi yifuza ko abahungu be nabo baba ababyeyi .

 

  1. Mose ntiyagawaga

Umuyobozi akwiye gukunda gukiranuka akaba intakemwa mu nzira ze zose Imigani 13:34. Tugomba kuba hejuru y’umugayo nkuko Mose yarari.

Danyeli 6:4-5 Nta kindi cyaha abandi batware babonye kuri Daniel kuko nta mugayo wamugaragaragagaho mu nzira ze zose, n’ubuzima bwe bwose. Icyo bamunengaga ni uko yabanaga n’Imana ye cyane.

1 Samweli 12:1-5 Ku musozo w’ubuyobozi bwe, Samweli yahamije ko ntawe yigeze ariganya cyangwa ngo yambure. Yari umukiranutsi.

Ni iki ushaka ko bazakuvuga urangije umurimo? Icy’ingenzi kurutaho, ushaka ko Imana izakuvugaho iki?

  1. Mose yageze Ku ntego

Gutegeka kwa kabiri 34: 10-12 Asoje ubuzima bwe, Mose yarebesheje amaso igihugu cy’amasezerano. Yari asohoje umuhamagaro we wo kuvana abaisirayeli muri Egiputa akabaha amategeko. Yageze Ku ntego y’Imana mu ubuzima bwe.

1 Timoteyo 3:7-8 Ageze ku musozo w’ubuzima bwe, Pawulo yavuzeko yarwanye intamba kandi ko asoje isiganwa.

Abafilipi 3:8-14 Iki kibe aricyo cyifuzo cyacu, kugera Ku ntego y’Imana muri Yesu Kristo. Iyaba iki cyifuzo cyagurumaniraga mu mitima yacu.

Danyeli 12:3 Hariho igihembo kidasanzwe  Ku bayobozi babizerwa mu bwami bw’Imana. Abahinduriye benshi Ku gukiranuka bazarabaguraba nk’inyenyeri iteka ryose.

Izi nyigisho zateguwe  na “Teacher Eugenie Niyoyita “ ,  muzigezwaho kubufatanye na www.isezerano.com

You may also like

Leave a Comment