Home Amakuru y'ibanze Israel Mbonyi agiye gutaramira Abanyarwanda muri Iwacu Muzika festival

Israel Mbonyi agiye gutaramira Abanyarwanda muri Iwacu Muzika festival

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi mu muziki nyarwanda, yiteguye gutaramira Abanyarwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021.

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake byiganjemo abakunda indirimbo zahimbiwe Imana zizwi nka Gospel music, agiye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe Iwacu Muzika festival gitambuka kuri televiziyo y’igihugu. Uku gutaramira abanyagihugu kugiye kubaho nyuma y’uko hashize iminsi itari myinshi hasubitswe igitaramo yari afite mu Burundi.

East African Promoters (EAP) isanzwe itegura iri serukiramuco ndetse n’ibindi bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda, yasohoye ifoto ya Mbonyi nk’umwe mu bahanzi bazitabira ibi bitaramo.

Ubwo yaherukaga kuririmba muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yasoje benshi badashaka ko asoza kuko usanga abiganjemo urubyiruko bakunda ibihangano by’uyu musore. Cyari igitaramo cyanyuze kuri televiziyo y’igihugu, ariko benshi bakaba bavuga ko cyari imbaturamugabo ndetse bakaba bizeye ko ari nako ikindi kizagenda ndetse kikarengaho.

Igitaramo cya Iwacu Muzika festival gitambuka kuri televiziyo guhera saa 20:45 z’umugoroba, ku wa Gatandatu ushize Bruce Melody akaba n’umwe mubasubikiwe ibitaramo mu Burundi, niwe wataramiye Abanyarwanda, ndetse akaba yaranagize byinshi abivugaho anagaruka ku mateka ye muri muzika nyarwanda.

 

You may also like

Leave a Comment