Home Amateka Israel:Umubare w’abakirisito ni muke muri Isiraheli mu gihe ariho Umwami Yesu yavukiye

Israel:Umubare w’abakirisito ni muke muri Isiraheli mu gihe ariho Umwami Yesu yavukiye

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mu ibarura ry’ikigo cy’ibarurishamibare muri Isiraheli ryagaragaje ko umubare w’abakirisito mu gihugu cya Isiraheli ari muke ku buryo butangaje aho mu 1970 umubare wabakiristo wanganaga 170000 bangana na 2% by’abaturage batuye iki gihugu.

Urubuga rwa La Croix rwo ruvuga ko ubu bamaze kwiyongera, aho muri  iki gihe hiyongeyeho 1,5%,aba akaba ari bake cyane ugereranije n’abo mu idini ya Kiyahudi ndeste n’abo mu idini ya Kiyisilamu.

La Croix ikomeza ivuga ko abakrisito bo muri Isiraheli batuye hagati y’amadini abiri afite abayoboke benshi,abayisilamu n’abo mu idini ya kiyahudi.Abakirisito benshi usanga ari abarabu batuye muri icyo gihugu ariko kubera gufata nabi abarabu  biturutse kuri politike bituma abakirisito bajya kwiturira mu mahanga.

Umubare munini w’abakiristo wageze muri Isiraheli ari abimukira,abakozi ,cyane cyane bakomoka ku mugabane w’ Aziya n’abakomoka ku mugabane w’ Afurika.

Leta ya Isiraheli yavutse mu 1948,akaba ari igihugu kiganjemo idini ya kiyahudi.Nkuko Umwami Yesu yavuze ati” nta muhanuzi iwabo”, biratangaje kubona abantu bakomoka mugihugu Yesu yavukiyemo aribo baba ab’inyuma mu kumwemera.

 

You may also like

Leave a Comment