Korali Abahetsi yo muri ADEPR Nyarugunga ,umudugudu wa Rwimbogo iratangaza ko itangira ryayo ryari rito cyane ariko ko itacitse intege mu murimo ikora wo kubwiriza ubutumwa mu ndirimbo.

Ibi korali Abahetsi yabivugiye mu rusengero kuri iki cyumweru ,ubwo yashimaga Imana imbere y’abakirisito b’itorero rya Rwimbogo bitewe n’imirimo Imana yabakoreye batabasha kwibagirwa.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Isezerano.com yagiranye n’umuyobozi wa korali Abahetsi bwana Mpakaniye Phocas yasobanuye neza impamvu yo kuvuga ko itangira ryabo ryari rito cyane.

Yagize ati:”twatangiye uno murimo tutarenze abantu icyenda,turi abanyamasengesho bo mu cyumba ,ariko Imana ikajya itubwira ko tuzaririmba,icyo gihe nta n’umuntu wari uzi no kwambara neza icyo aricyo,ariko Imana yaratwaguye”.

“Nubwo bitari byoroshye bitewe n’impamvu zitandukanye ariko ntitwacitse intege,byatumye tunahimba indirimbo ivuga ko itangira ryacu ryari rito,gusa ariko Imana yaradushoboje kandi dushorewe nayo twagiye tugera kuri byinshi”.

Korali Abahetsi yatangiye kujya ahagaragara mu mwaka wa 2011,ubu ikaba ifite abaririmbyi batari bake kabone nubwo batangiriye mu cyumba cy’amasengesho.

Ibi nabyo biri mubyatumye bashima Imana,bitwaje n’amaturo y’uburyo butandukanye yo gutura Imana kubw’imirimo yabakoreye itagira akagero.

Mpakaniye Phocas ,Perezida wa korali Abahetsi ADEPR Rwimbogo

You may also like

Leave a Comment