Home Amateka Itorero rya ADEPR ryabonye abayobozi bashya, barimo n’abahoze muri komite y’inzibacyuho

Itorero rya ADEPR ryabonye abayobozi bashya, barimo n’abahoze muri komite y’inzibacyuho

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma y’igihe kirekire itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) riri muruhuri rw’ibibazo ndetse no kutumvikana ku bayobozi bashyizweho n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda(RGB), kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, ryabonye abayobozi bashya bitorewe n’abashumba ubwabo.

Ni inama yahuje abashumba bakuru batandukanye yabereye kuri Dove hoteli iherereye ku Gisozi, aho muri komite y’inzibacyuho yari yarashyizweho na RGB, bane muri bo bongeye kuyigarukamo naho umwe akaba atayigarutsemo kuko atavugwagaho rumwe.

Nyuma yo gutora, byaje kugaragara ko Rev. Pasiteri Isaie Ndayizeye ariwe wongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora iyo komite nk’umushumba mukuru w’itorero ADEPR mu Rwanda, yungirizwa na Rutagarama Eugene.

Uyu utagarutse ni Madam Umuhoza Aurelie, wari wakemanzwe n’abatari bacye, bashingira ku kuba yarahoze muri komite ya Karuranga Ephrem wakuweho, aho benshi bamushinjaga imicungire mibi y’umutungo w’Itorero, ndetse bakanemeza ko adakwiye kugaruka muri komite nshya kuko ngo yashoboraga kwanduza abari binjiye mu murimo ari bashya.

Aba bayobozi batangajwe binyujijwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’itorero rya ADEPR, aho ryavugaga ko iri torero ryishimiye kumenyesha abayoboke baryo ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko inama nkuru y’abashumba yateraniye kuri Dove hoteli, yatoye Isaie Ndayizeye nk’umushumba mukuru, akaba yungirijwe na Rutagarama Eugene.

Igihe cyo kwimika aba bashumba k’umugaragaro ntikiratangazwa.

Mu mwaka ushize wa 2020, nibwo ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB), cyashyizeho komite y’inzibacyuho y’itorero ADEPR, nyuma yo kubona inkundura y’abayobozi yarihoragamo, no kutumvikana kw’abayoboke n’abari abayobozi baryo.

Iri torero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR ryabonye abayobozi bashya, ryatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’umuryango w’Ivugabutumwa w’Abanya Suwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS), ubutumwa bwiza butangirira i Gihundwe muri Cyangugu ubu ni mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Mu mwaka wa 1954, bwana na Madamu Linus Blomkvist bari kumwe n’Abavugabutumwa babiri b’Abanyarwanda Sebalinda Frederic na Ngeruka Alexandre binjiye muri Gisenyi bavuye Machumbi-Kashebere muri Congo.

Mu 1962, Umurundi witwa Nyandwi Philippe yatumwe mu Rwanda maze afatanya na Karuhije Bernard gutangiza umurimo mu Ruhengeri. Kugeza ubu, iri torero ry’umwuka ribarirwa abayoboke basaga Miliyoni ebyiri.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’itorero rya ADEPR rigaragaza abayobozi batowe.

You may also like

Leave a Comment