Home Inyigisho Itorero ry’Imana ni abantu bangana n’umusenyi wo ku nyanja ariko ntago buri wese aririmo-Bishop Kayitare(Soma birambuye)

Itorero ry’Imana ni abantu bangana n’umusenyi wo ku nyanja ariko ntago buri wese aririmo-Bishop Kayitare(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Uwahoze ari umuyobozi w’itorero Jeruzalem Temple Bishop Kayitare ubu akaba asengera muri ADEPR aratangaza ko itorero ry’Imana ari  abantu umuntu atabasha kubara bangana n’umusenyi wo ku Nyanja ariko si buri muntu wese uririmo.

Mu kiganiro bishop Kayitare yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com yagitangarije byinshi ku itorero ry’Imana,aho yasobanuye ko  itorero  rigizwe n’abantu batari bake nkuko benshi babyibwira ariko ko Atari buri wese uri mu itorero ry’Imana.

Yagize ati:”Ntago buri wese aba mu itorero,ariko itorero ry’Imana si abantu bake nkuko mu byahishuwe 7:9  habivuga. Hagaragaza ko itorero ari abantu umuntu atabasha kubara bangana n’umusenyi wo ku nyanja. Abera rero ni benshi kuko umuryango wa Kirisito Atari abantu bake”.

Bishop Kayitare yakomeje avuga birambuye ku busobanuro bw’itorero ry’Imana n’amaherezo yaryo ko Yesu azagaruka kuritwara kandi ko akurikije ibimenyetso biboneka ,bigaragaza ko ari Bugufi.

Ati:”Nkuko Bibiliya ibivuga itorero ni umubiri wa Kirisito,icyamuzanye mu isi ni ugushaka no gukiza icyari cyarazimiye.Amaherezo y’itorero rya Kirisito rero ni ukuva ku isi kuko Yesu azagaruka kuritwara nkuko yabivuze,nandetse dukurikije ibimenyetso tubona ari hafi”.

Nubwo Bishop Kayitare mu minsi ishize yabarizwaga mu itorero rya Jeruzalem Temple ubu hashije amezi agera muri atatu afashe umwanzuro wo kureka itorero rye akagaruka mu itorero ADEPR akaba ari naho ubu akorera umurimo w’Imana wo kuvuga ubutumwa.

 

You may also like

Leave a Comment