Home Indirimbo Itsinda New melody rizwi cyane mu ndirimbo yitwa “Izi n’amazina yacu” ryasohoye indirimbo nshya (soma birambuye)

Itsinda New melody rizwi cyane mu ndirimbo yitwa “Izi n’amazina yacu” ryasohoye indirimbo nshya (soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Itsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana ku buryo bwa gihanga New melody ryasohoye indirimbo nshyashya yitwa” Mesiya”,ifite ubutumwa bwibanda ku rukundo Yesu Kirisito yagaragaje abinyujije mu rupfu rwe.

Ibi itsinda rihimbaza Imana “New Melody” ribitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Gashyantare 2019,akaba ari mu gihe tukiri mu ntangiriro z’umwaka,aho bamwe baba bagipanga uko bazashyira mu bikorwa ibyo biyemeje gukora.

Mu kiganiro ikinyamakuru cy’Isezerano.com cyagiranye n’umuyobozi wa New Melody Neema Marie Jeanne, yasobanuye neza kuri iyi ndirimbo nshya  itsinda New Melody risohoye yitwa” Mesiya”.

Yagize ati: “iyi ndirimbo nshya yitwa “Mesiya”,ikaba ifite ubutumwa bushingiye ku ijambo riri muri Bibiliya ,mu butumwa bwiza bwa Yesu Kirisito uko bwandistwe na Yohana 3:16.Iyi ndirimbo igaragaza urukundo rwa Yesu Kristo abinyujije mu rupfu rwe ku musaraba maze agahesha agaciro abantu harimo n’abanyamahanga”.

“Umuyobozi w’itsinda riririmba indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bwa gihanga New Melody yakomeje anavuga kubyo bifuza gukora muri uno mwaka wose wa 2019 ,ugeze ubu mu kwezi kwa Gashyantare”.

Ati:”uyu ni umwaka wo kwisuganya,twubaka mu buryo bwombi,ari uburyo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka.Ariko dukomeje no kwiga, tunakoresha ibyo dufite mu kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisito”.

Itsinda rya New Melody ryavutse mu mwaka wa 2012 mu kwezi kwa gatatu rigamije kwiga muzika rikanayigisha n’abandi,abo bigishije nabo bakigisha abandi mu rwego rwo guteza imbere imiririmbire irimo ubuhanga mu itorero rya kristo.

New Melody ntago ari itsinda rishingiye ku idini runaka, kuko abarigize biganjemo cyane urubyiruko baba baturuka mu matorero ya gikirisito atandukanye.Ubu rikaba rimaze hafi imyaka 7 ,rikagira abaririmbyi 35.Mu ndirimbo zabo zamenyekanye harimo nk’iyitwa Izi n’amazina yacu,Ibyo ushaka bibe,nimuze dushime n’izindi.

You may also like