Home Indirimbo Jado Sinza ati :”Igihugu cyacu nigikomere kubera ko turahari,ibyabaye ntibizongera kubaho “

Jado Sinza ati :”Igihugu cyacu nigikomere kubera ko turahari,ibyabaye ntibizongera kubaho “

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Jado Sinza yatanze ubutumwa ku gihugu cyacu bwo gukomera binyuze mu ndirimbo ye nshya yo kwibuka yitwa”Imitima irakize”,anavuga ko ibyabaye bitazongera kubaho biciye muri twe n’Imana muri rusange.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane taliki ya 11 Mata 2019,akaba ari mu gihe cy’icyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni .

Mu kiganiro umunyamakuru w’Isezerano.com yagiranye n’umuhanzi Jado Sinza ,yasobanuye muri rusange iyi ndirimbo n’ubutumwa buyirimo ,aho abwira igihugu cyacu ngo nigikomere.

Yagize ati :”iyi ni indirimbo ivuga ko Imana yagiye yomora abanyarwanda ,ubu abana b’igihugu dukomeje kwiyubaka tunabwira igihugu cyacu ngo gikomere kubera ko turahari ibyabaye ntibizongera kubaho biciye muri twebwe n’Imana”.

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Jado Sinza asengera mu itorero rya ADEPR Gasave ku mudugudu wa Kumukenke .Akaba amaze gusohora iyi ndirimbo yo kwibuka “Imitima irakize” mu majwi n’amashusho(videwo) muri uyu mwanya.

You may also like

Leave a Comment