Home Mu Mahanga Kabylie : Leta ya Algeriya yafashe icyemezo cyo gufunga urusengero rurusha izindi kuba runini

Kabylie : Leta ya Algeriya yafashe icyemezo cyo gufunga urusengero rurusha izindi kuba runini

by Jean Claude Habinshuti

Abategetsi ba Wilaya,mu gace ka Kabylie mu gihugu cy’Algeriya, bafashe  icyemezo bundi bushya cyo gufunga urusengero runini rw’itorero ry’abaporotestani(l’église protestante du Plein Évangile de Tizi-Ouzou).

Ikinyamakuru cya ObservAlgerie kivuga ko abayobozi ba runo rusengero rwa Kabylie  bemeza ko uru rusengero  ari rwo rwari rufite abayoboke benshi kuko rwari rufite abarusengeramo bagera 1200.

Mu itangazo ryatanzwe n’itorero ry’abaporotestani ry’Algeriya ku bijyanye na rino fungwa rivuga ko inzego z’umutekano zimaze kubwira abashinzwe runo rusengero gufunga imiryango.

“Inzego z’ umutekano zamaze kubwira abahagarariye runo rusengero ko bashyira mu bikorwa ifungwa ry’aho basengera”.

Pasiteri wa runo rusengero akaba yaranze gusinyira ifungwa ryarwo kuri kino cyumweru gishize.Kandi uru rusengero rukaba rwari rumaze imyaka 23  ruri mu mujyi wa Tizi-Ouzou.

Ku ruhande rwa Pasiteri iri fungwa ry’itorero rya Kabylie arifata nk’itotezwa ry’abakiristo bo muri iki gihugu cy’Aligeliya,akemeza ko kuba bavuga ko uru rusengero nta byangombwa birwemera rufite ari urwitwazo.

Ati:” ni itotezwa ,tuzi twese ko nta torero rigira bino byangombwa”.

Si runo rusengero rwa Kabylie rwonyine rwahajagaritswe muri iki gihugu giherereye mu majyaruguru y’Afrika  kuko n’urusengero rwa Makouda narwo rwakiriye ubutumwa bwo guhagarikwa.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment