Home Imikino Kagere Meddie, yihakanye Super Manager avuga ko atari umu agent we

Kagere Meddie, yihakanye Super Manager avuga ko atari umu agent we

by Tuyizere Mubarak

Rutahizamu w’ikipe y’igihigu y’u Rwanda Amavubi na Simba yo muri Tanzania Meddie Kagere yihakanye Super manager uvuga ko ari manager we avuga ko ntamu agent afitanye nawe amasezerano.

Ibi yabitangarije nyuma y’umukino ikipe y’igihigu y’u Rwanda yatsinzemo Centrel Africa ibitego 5:0 . Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Meddie Kagere yabajijwe ibivugwa ko yaba agiye kuva mu ikipe ya Simba akerekeza muri mukeba Yanga Africans maze arabihakana .

Meddie yagize ati” kubera ko nkifite amasezerano n’ikipe ya Simba, sinshaka kubiganiraho cyane ,ibinyamakuru byandika ibyo bishaka ariko kubwanjye ni njyewe nzi icyo nshaka mu ikipe cyangwa niba ari contract(amasezerano ) nkeneye mba mbizi kubwanjye kandi ikindi nta mu agent mfitanye nawe amasezerano” .

Abajijwe niba ibyo Gakumba Patrick (super manager) avuga ari ukumwiyitirira  atari umu agent we, Kagere  yasubiyemo ati ” Nta mu agent mfitanye nawe amasezerano.”

Nyuma y’ibyo Meddie Kagere yari amaze kuvuga twagerageje kuvugana na Gakumba Patrick ngo twumve icyo abivugaho maze aduhamiriza aya amakuru avuga ko ibyo Meddie Kagere yavuze aribyo ko amasezerano bari bafitanye yarangiye .

Gakumba Patrick aganira na Isezerano.com yagize ati” Yego amasezerano yanjye na Kagere twasinyanye gukorana igihe cy’imyaka 3, ndibaza ko ubu contract ye yarangiye nanjye contract ( amasezerano) yanjye na Meddie Kagere irarangiye, niba ari ugukorana ubwo tuzongera twubure dushyireho ibiganiro.”

Super Manager avuga ko amasezerano ye na Kagere yarangiye.

Super Manager yakomeje avuga ko amaserano ye na Meddie Kagere yari ahwanye n’igihe yasinye muri Simba bityo ko ubu arangiye kandi ubu yemerewe gukorana n’undi mu agent wese ashaka .

Muminsi ishize Gakumba Patrick wiyita Super manager yatangaje ko impamvu Meddie Kagere adahabwa umwanya muri Simba muri iyi minsi , ari uko we nk’umu agent we afitanye ibibazo byihariye n’umufaransa Didier Gomez Da Rosa utoza Simba avuga ko aricyo uyu rutahizamu azira.

Umuvugizi wa Simba Hadji Manara we yavuze ko ibyo Gakumba Patrick yakoze ari ukwinjira mukazi katamureba bityo akwiye kumenya akazi ke n’abatoza ba Simba bakamenya akazi kabo .

Meddy Kagere uri kumusozo w’amasezerano ye , ntabwo arimo kubona umwanya uhagije wo gukina muri Simba kandi nyamara niwe ufite ibitego byinshi(11) akaba ari nuwa 2 mu bafite ibitego byinshi muri Shampiyona ya Tanzania .

Kagere Meddie yavuze ko nta mu agent afite.

You may also like

Leave a Comment