Home Mu Mahanga Kanye West yarijijwe n’ikibazo cyo gukuramo Inda

Kanye West yarijijwe n’ikibazo cyo gukuramo Inda

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Kanye West wifuza kuzayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaye ari kurira mu ruhame rw’abantu, kubera uburyo ahangayikishijwe n’ikibazo cy’abantu bakuramo Inda.

Uyu muraperi, uherutse kwinjira mu bukristo, yarize cyane bitunguranye, ubwo yaganiraga ku kibazo cy’ingutu cyo gukuramo Inda. Kanye West yavuze ko yigeze gutekereza gukuramo inda y’umwana we w’imfura y’umukobwa, ariko umugore we Kim Kardashian-West, yiyemeza kuyibyara. Akomeza avuga ko muri 2013, uwo mwana yaje kuvuka bamwita North, kandi nyuma yaho babyaye n’abandi bana batatu. Kanye West igihe yari ari I Charleston, muri Karoline y’Amajyepfo, yavuze ko Ise umubyara yashatse gukuramo inda ye ariko nyina arabyanga.

Kanye West hamwe n’amarira menshi, n’ijwi riranguruye ryuzuye umubabaro yagize ati: “Data yashakaga ko inda yari intwite bayikuramo, ariko Mama yarabyanze, yarokoye ubuzima bwanjye. Ubu ntabwo njyewe Kanye West mba ndiho, kubera ko Data yari ahuze cyane ntiyarabyitayeho.” Nyuma yo kumenya ko Kim atwite umwana wabo w’imfura, Kanye West yavuze ko adashaka ko uwo mwana abyarwa kuko yari abayeho mu buzima bw’umuraperi. Ariko ngo yaje guhindura imitekerereze amaze kubona ubutumwa buvuye ku Mana.

Kanye West avuga ko nyuma yahamagaye umugore we, maze Kim Kardashian abwira umugabo we ati, tuzabyara uyu mwana. Kanye West nawe yarikirije, arabyemera. Avuga ko umugore we yabaye intwari, akabyara uwo mwana nubwo we mbere atabishakaga. Kanye West yatangaje ko ashyigikiye gahunda iba muri Amerika yitwa “Plan A” cyangwa “A1” mu rwego rwo gusimbura gahunda yitwa “Plan B”. Nyuma muri iyo nama yatanze ishusho ya $ 1m.

Iyi nkuru dukesha “Christian Post” ivuga ko, $ 1m ari gahunda ya Miliyoni imwe y’amadolari yagakwiye guhabwa umuntu wabyaye umwana mu buryo atifuzaga, aho kugirango ayivanemo. Yasobanuye ko atiyamamariza ko gukuramo inda bikorwa mu buryo butemewe n’amategeko, ahubwo ko ubufasha bw’amafaranga bwagakwiye kujya buhabwa abagore batwite. Kanye West agira ati: “Igitekerezo cyanjye si uko gukuramo inda byaba mu buryo butemewe, ahubwo bikwiye guhora bifite amategeko abigenga, kandi hakabaho kwiyongera k’uburyo bwinshi bubigenga.

Kanye West igihe yagezagaho ijambo abari bateraniye aho, yakunze kuvuga ku kwemera kwe kwa gikristo, aho yavuze ko abantu bose bangana imbere y’Imana. Yasoje agira ati: “Rimwe na rimwe abantu bagengwa n’abadayimoni, ubundi bakagengwa n’ibidukikije turimo, ariko twese turi ubwoko bw’Imana, nta bantu babi bahari.”

You may also like

Leave a Comment