Home Mu Mahanga Kenya: Bamwe mu baturage bari mu myigaragambyo yamagana ingamba za Corona virus

Kenya: Bamwe mu baturage bari mu myigaragambyo yamagana ingamba za Corona virus

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abaturage bari mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bari mu myigaragambyo, bamagana amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona cyibasiye Abanyakenya.

Iyi myigaragambyo yatewe n’uko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu gihe gishize aherutse gutangaza ko ingendo ziva n’izijya mu bice bitanu by’igihugu birimo n’umujyi wa Nairobi zitemewe, kubera ubwiyongere bw’imibare y’abandura iki cyorezo cya Corona virus. Ni umwanzuro utashimishije bamwe mu baturage.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Iyi myanzuro kandi ivuga ko utubari twose two muri utwo duce dufungwa, ndetse amazu acuruza ibyo kurya(Restaurant) nazo zizajya zitanga ibiribwa bijyanwa mu rugo ibizwi mu ndimi z’amahanga nka Takeaway, ibi nabyo bikaba ari bimwe mu byatumye aba baturage bishora mu mihanda bajya kwamagana iyi myanzuro ya Perezida.

Amashyirahamwe Bunge la Mwananchi na Muungano wa wananchi wa Citizen Alliance avuga ko izo ngingo zigira ingaruka mbi ku banyagihugu basanzwe kuko hari n’abasanzwe bafite imirimo muri utu duce twakumiriwemo ingendo, ndetse ko hari n’abaturage babona ibyo kurya ari uko bagiye gushaka amaronko muri utwo duce twafunzwe.

You may also like

Leave a Comment