Home Amakuru y'ibanze Kicukiro-Kanombe: Pasiteri Joshua Rwamusunzu, uherutse gutabwa muri yombi yahagaritswe ku mirimo

Kicukiro-Kanombe: Pasiteri Joshua Rwamusunzu, uherutse gutabwa muri yombi yahagaritswe ku mirimo

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Pasiteri uyobora itorero Restoration Church Kanombe, Rwamusunzu Joshua yahagaritswe mu mirimo ye yo guhagarira iri torero i Kanombe.

Nyuma yuko atawe muri yombi tariki ya 13 Werurwe 2021 akaza kurekurwa, Pasiteri Rwamusunzu Joshua yahagaritswe ku mirimo ye yo kuyobora itorero rya Restoration Church Kanombe.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’uuyobozi w’itorero Restoration Church mu Rwanda Apostle Masasu, rivuga ko bashingiye ku byaha aregwa birimo guhoza ku nkeke umugore we no kumwirukana mu rugo, kuba atukana n’abaturanyi bakabyumva, ahagaritswe ku murimo wo kuba Pasiteri muri iri torero riherereye mu murenge wa Kanombe.

Pasiteri Rwamusunzu Joshua, ubwo yatabwaga muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), inkuru yamenyekanye ku wa 16 Werurwe 2021 ivuga ko yatawe muri yombi kubera guhoza ku nkeke umugore we, kuba ari mu rukundo n’undi mugore uri muri Amerika, ariko we akiregura avuga ko umugore we amuca inyuma kuko asigaye amesa imyenda ye y’imbere cyane, akaba yaragiriwe inama kenshi n’abantu brnshi barimo n’itorero, bikaba bitumye ahagarikwa.

Inkuru bijyanye http://www.isezerano.com/kicukiro-kanombe-pasiteri-ndagije-joshua-yatawe-muri-yombi-acyekwaho-gushaka-kwica-umugore-we/

Pasiteri Rwamusunzu Joshua yahagaritswe ku mirimo

You may also like

Leave a Comment