Home Amakuru y'ibanze Kicukiro-Kanombe: Pasiteri Ndagije Joshua, yatawe muri yombi acyekwaho gushaka kwica umugore we

Kicukiro-Kanombe: Pasiteri Ndagije Joshua, yatawe muri yombi acyekwaho gushaka kwica umugore we

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Umuyobozi w’itorero Evangelical Restoration Church umudugudu wa Kabeza, Pasiteri Rwamasunzu Ndagije Joshua yatawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB), akurikiranyweho guhoza ku nkeke no gushaka kwica uwo bashakanye.

Ibi byabaye tariki ya 13 Werurwe 2021, bibera mu mudugudu wa Susuruka, Akagali ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, nyuma y’uko uyu mugore wa Pasiteri Ndagije Joshua atanze ikirego kuri RIB ko ahozwa ku nkeke n’umugabo we, ndetse akanamukubita amushinja ubusambanyi.

Bamwe mu baturage batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko uyu mugore yari yarirukanwe n’umugabo we muri uru rugo, agaruka azanye n’ubuyobozi bw’umudugudu kugira ngo abumenyeshe ihohoterwa akorerwa n’umugabo we.

Nkuko umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Susuruka Nyanja Moise yabitangarije ikinyamakuru Isezerano.com uyu munsi taliki ya 16 Werurwe 2021, yavuze ko iki kibazo cya Pasiteri n’umugore we batari basanzwe bakizi nk’ubuyobozi, ko bitabajwe n’uyu mugore nyuma yokwirukanwa mu rugo rwe, baramuherekeje kugira ngo bamenye imvo n’imvano yo guhozwa ku nkeke n’umugabo we, bagezeyo umugabo abanza kwanga gufungura, ariko igihe kiragera afungura umuryango barinjira.

Yagize ati “Najyanye n’undi muyobozi w’Isibo, ni ubwa mbere twari twumvise icyo kibazo. Umugore yatubwiye uko yamukuye mu kazi,  amwita umusambanyi, uko amuhoza ku nkeke, ko yamwirukanye mu nzu akarara mu gasozi.’’

Yakomeje avuga ko babaganirije, umugabo akavuga ko umugore we yahinduye imyitwarire nyuma y’aho atangiye kumuca inyuma, ndetse ko abifitiye ibimenyetso bigaragara. Asabwe ibyo bimenyetso, yavuze ko ubu umugore we asigaye agira isuku cyane ugereranyije na mbere kandi ko ibyo bikorwa cyane n’abasambana.

Ati” twamusabye ibimenyetso bigaragaza ko umugore we amuca inyuma, atubwira ko isuku ye yiyongereye kuko asigaye amesa imyenda ye y’imbere buri munsi kandi atariko byari bimeze mbere, bityo ibyo bikaba ari bimwe mu biranga abagore bajya mu busambanyi.”

Ibi kandi byemezwa na Deodatte Sifa murumuna w’uyu Charlotte , aho yavuze ko Pasiteri Joshua yahozaga ku nkeke umuvandimwe we, ndetse ko bagerageje kubunga nk’umuryango ariko bikanga bikananirana, kugeza aho n’abana batangiye guhungabana kubera ibyo babonera mu rugo.

Yagize ati” umuvandimwe wanjye yahozwaga ku nkeke n’umugabo we, iki kibazo twakiganiriyeho nk’umuryango ntibyagira icyo bitanga, kugeza aho na n’umushumba mukuru w’Itorero Restoration Church mu Rwanda Masasu abimenye, ariko ntibyagire icyo bitanga. Abana barahungabanye kubera ibyo bahora babona, noneho umukuru we yahoraga akubitwa iyo yavugaga ibyo se akora.”

Akomeza avuga ko mukuru we yahungabanye cyane, kuburyo niyo yicaye kuri moto imutwaye ayisinziriraho cyangwa mwaba muri kuganira ugasanga aravuga ibiterekeranye n’ibyo abajijwe. Gusa ngo acyeka ko yaba yarabitewe no guhora akubitwa kuko hari n’igihe yamukubise agakubita umutwe hasi, ndetse no guhora yikanga ko yamwica kuko yahoranaga icyuma cyo kuzamutera, bikamuviramo ibyo bibazo.

Ikinyamakuru Isezerano cyagerageje kujya mu rugo rw’uyu mu pasiteri kureba Charlotte(Umugore wa Pasiteri), ariko twakirwa n’amajwi y’abana bavugiramo imbere mu gipangu ko adahari yagiye kurigereza kugemurira umugabo we. Tumuhamagaye yavuze ko aho ari atabona uko avugira kuri telefoni.

Gusa umuyobozi w’umutekano bwana Moise yakomeje avuga ko babajije umugore niba ibyo ashinjwa n’umugabo we  ari ukuri, mu marira menshi n’agahinda ababwira ko ibyo avuga byose ari ukubeshya, ko ahubwo ahora amukubita, akamuhoza ku nkeke kugeza naho amukuye mu kazi yakoraga amushinja kuryamana n’umukoresha we, ko  aya makimbirane yabo nubwo aribwo ageze mu buyobozi bwa leta, ubuyobozi bw’itorero bwagerageje guhana umugabo we ariko akanga akinangira.

Uyu mugore yavuze ko ibyo akorerwa n’umugabo we usibye kumuhungabanya we ubwe, ko n’abana byabagizeho ingaruka kuko bahuye n’ihungabana, kuko ngo ubwo yageraga mu rugo baje bamusanganira bataranamusuhuza, bakamubwira ko imyenda ye yambaraga ise yayishyize mu gikoni indi akayijugunya.

Akomeza avuga ko umugabo we amuhoza ku nkeke, amukubita ku buryo n’iyo atinze kugera mu rugo, aba azi neza ko atahira ku nkoni. Icyateye inkeke umugore ni uko ngo umugabo we yashatse kumutera icyuma, ndetse agahita ajya gucumbika mu baturanyi.

 

Moise yavuze ko ubwo bari muri urwo rugo na bo paisteri yababwiye ko nibatamumuvana imbere akora icyo ashaka. Muri ako kanya ni bwo yavuze ko yaguze ikindi cyuma gishya, nacyo cyaje gufatwa, byombi bihabwa RIB.

Aba bombi bashinjana gucana inyuma, aho uyu Pasiteri avuga ko umugore we ari umusambanyi, no kumuca inyuma n’umukoresha we kandi ko atabyihanganira, mu gihe umugore nawe avuga ko umugabo we ari mu rukundo n’umugore uba muri leta zunze ubumwe za Amerika kandi akaba afite n’amajwi yamufashe, ubwo uyu mugore yabwirwaga ko atazi kwita k’umugabo we ko ariyo mpamvu agiye ku mumutwara, ibi kandi Pasiteri akaba atabihakana.

Nyuma y’amasaha arenga arindwi baganira ariko kubunga byanze,  nibwo umuyobozi w’umudugudu yahise yitabaza RIB, ifata Pasiteri Rwamasunzu.

Nyuma yo kumenya aya makuru, k’umurongo wa telefoni twahamagaye umuyobozi wa RIB w’umusigire Dr. Murangira Thierry ariko ntiyatwitaba, gusa dushingiye kubyo yatangarije ikinyamakuru Igihe.com, yemeza ko aya makuru ariyo ko ubu Pasiteri Rwamasunzu Ndagije Joshua ubu ari mu maboko ya RIB.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko nyuma yo gufatwa, dosiye ye “yarakozwe ishyikirizwa Ubushinjacyaha.’’ Yibukije abaturage kwitabaza inzego mu gihe bafite ibibazo aho kubyikemurira mu buryo budakwiye.

Ati “Amakimbirane ntakwiye hagati y’abashakanye, ababa bayafite basabwe kwegera inzego zashyizweho na Leta ngo zibafashe kuyakemura mu maguru mashya.’’

Umuyobozi w’umutekano Nyanja Moise nawe yavuze ko ibivugwa kuri Pasiteri Rwamasunzu ari igisebo ku itorero ayobora ndetse n’igitutsi ku izina ry’Imana kandi ari umurokore. Ati “Ibyo akekwaho ntibikwiye ku witwa umukozi w’Imana. Mu gihe twamaranye kuko twagiyeyo saa Mbiri tuvayo saa Cyenda, aratukana, urebye ubona ko nta mutima w’ubupasiteri afite. Aramutse agarutse [mu rugo] hari icyabaho Imana itabihagazemo.’’

Moise ati”Ubusanzwe uyu mugore wa Pasiteri niwe wari umaze igihe atunze umuryango kuko umugabo we nta kazi yari afite, ibi byose bikaba byarabaye nyuma y’uko umugabo ariwe wirirwana n’abana mu rugo, umugore yagiye mu kazi gushaka ibyatunga umuryango”.

Pasiteri Rwamasunzu n’umugore we bafitanye abana batatu bakiri bato, bakaba bamaze igihe gisaga amezi atandatu bimukiye uri uyu mudugudu wa Susuruka, ari naho uyu mugabo yafatiwe. Kugeza ubu uyu mugore ku wa 15 Werurwe 20201, yagiye kwa muganga guca mu cyuma ngo arebe niba nta kibazo cy’ubuzima yatewe no guhozwa ku nkeke cyangwa ko atahungabanye, ariko ibisubizo ntibiraboneka.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.

You may also like

Leave a Comment