Home Amakuru y'ibanze Kigali : Abayisilamu duhuje” Imana “kuko nabo bizera Imana rurema – Umuyobozi w’amatorero Bishop John Rucyahana (SOMA UBUTUMWA ABAGENEYE )

Kigali : Abayisilamu duhuje” Imana “kuko nabo bizera Imana rurema – Umuyobozi w’amatorero Bishop John Rucyahana (SOMA UBUTUMWA ABAGENEYE )

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Muri iki gihe ku isi iri guhangana ni icyorezo cya Colonavirus , nti bikuraho ko  Abayisilamu bakomeza gukora igisibo cya Ramadhan, akaba ari igikorwa ngaruko mwaka , doreko ari igikorwa umuyisilamu wese asabwe gukora , kuko aba ari uburyo bwiza bwo kwegerana n’Imana.

Mu kiganiro umuyobozi w’amatorero n’amadini mu Rwanda “Bishop John Rucyahana “yagiranye na Radio Flash fm , ku cyumweru taliki 26 Mata 2020 mu kiganiro Gospel Talent Show yavuze ko hari ibyo yifuza kwibutsa Abayisilamu .

Bishop John Rucyahana  yagize ati : “  Abayisilamu duhuje Imana kuko nabo bizera Imana rurema ,  Imana yaremye ijuru n’isi ,hari ibyo duhuje kuko duhuje ubunyarwanda ni abana b’u Rwanda ni abavandimwe bacu . Abayisilamu ni abanyamuryango bacu  ba Rwanda Religions leaders  Initiative , turafatanyije  turi hamwe dukorera hamwe  muri gahunda zose zo guteza imbere  Igihugu   n’abanyarwanda no kurinda abanyarwanda .

Abayislamu rero ni abavandimwe bacu , ubutumwa mbahaye n’uko tubifuriza ibihe byiza bya Ramadhan , ko ari  igihe cyo kugira neza , igihe cyo kwegera Imana kurushaho. Igihe cyo kubana n’abandi neza nk’uko babibwirwa na Qur’an bakomeze babikore nk’uko basanzwe babibikora ariko babikorere mu ngo , kandi babikore birinze.

Nyakubahwa Bishop John Rucyahana yakomeje ashimira amadini n’amatorero mu Rwanda uburyo yakomeje kwitara muri uru rugamba rwo kurwanya Covid-19.

Ati :” Turishimira  ko abanyamadini mu Rwanda bifashe neza  mu mibanire myiza ,  ni myumvire y’inshingano twahawe n’abayobozi b’igihugu cyacu bakuru . Bagize uruhare mu kubwira abayoboke babo ko bagomba gusengera mu rugo iwabo .

Bakoze ibishoboka byose, ntibagiye impaka nka babandi tujya twumva bateye amahane  bagize impaka z’uko bashaka gusenga ntibamenye ko n’ubwo twaba dusenga ariko dufite ni inshingano zo kurinda no kugira ubwenge .

Imana yaduhaye ubwenge dusangiye n’abandi bantu tubana batari no mu madini. Kandi ndakomeza nshimira n’abanyamadini bamwe bateye intambwe bagafasha abari bashonje .

You may also like

Leave a Comment