Home Amakuru y'ibanze Kigali: Akanyamuneza ni kose ku banyeshuri basubukuye Amasomo yabo

Kigali: Akanyamuneza ni kose ku banyeshuri basubukuye Amasomo yabo

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abanyeshuri biga mu mashuri yo mu mujyi wa Kigali, Abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza, nyuma yo kumara hafi ukwezi batajya ku ishuri kubera icyorezo cya Corona Virus, ubu akanyamuneza ni kose kuko bongeye gusubukura amasomo yabo.

Nkuko Abaganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021 babitangaje, bavuga ko bongeye kwishima kuko ubu bagiye gukomeza amasomo yabo kandi nubwo bari bamaze iminsi batajya ku ishuri, ngo barizera ko batasigaye inyuma cyane y’abiga mu ntara zo hanze y’umujyi wa Kigali.

Uyu witwa Robert Nsengimana ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Kigali yagize ati” nubundi aho twari turi murugo, twageragezaga gusubiramo amasomo yacu, ariko kuba bongeye kutudohorera tugasubira ku ishuri ni iby’agaciro gakomeye kandi biradushimishije.”

Ishimwe Benitha wiga ku rwunge rw’Amashuri rwa Busanza nawe yagize ati” nkanjye nitegura gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye. Iminsi twari tumaze murugo sinayipfushije ubusa, ahubwo narize, kandi ndizera ko nubwo dusubukuye amasomo dutinze tutasigaye inyuma cyane y’abiga mu ntara zo hanze ya Kigali.”

Aba banyeshuri bavuga ko nubwo hari hariho uburyo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga, bagiye bahuriramo n’imbogamizi nyinshi kuko hari abatarabashije gukoresha ubwo buryo bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi buke.

Isimbi ati” uburyo bw’ikoranabuhanga bwarakoreshejwe ariko bitewe nuko Hari abanyeshuri bamwe nabamwe badafite ubushobozi bwo gukoresha murandasi, ubona bigenda bidindiza bamwe, nkubu Hari abasigaye mukigo aho byorohaga kubona murandasi, ariko abari bari mu ngo iwabo byaragoranaga bitewe no gushaka icyo kurya ukagerekaho no gushaka ubushobozi bwo kugura iyo murandasi(internet) ibyo bikaba imbogamizi. Hari n’abatari bafite ibikoresho nka telefoni cyangwa mudasobwa.”

Bakomeza bati” ntabwo kudindira byabura kuberako twagiraga umwanya uhagije wo gusubira mu masomo, harimo no gusobanurirana ariko ubonako byahagaze. Nubwo Atari cyane ariko kudindira bizabaho.”

Aba banyeshuri basaba ubuyobozi ko mu gihe habayeho guhagarika amasomo igihe kinini, hajya habaho ubufatanye hagati y’ababyeyi n’ubuyobozi, bagakurikirana Abana baba bari mu rugo, bakamenya ibyo bakeneye kugira ngo badacikanwa n’amasomo baba bagenewe cyangwa ngo badindire.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021 iyobowe nya Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, niyo yafatiwemo umwanzuro wo gufungura bimwe mu bikorwa birimo Amashuri yo mu mujyi wa Kigali yari amaze igihe afunze imiryango ndetse n’insengero zujuje ibisabwa, kubera ko imibare y’abandura icyorezo cya Corona Virus yagabanutse.

You may also like

Leave a Comment