Home Amakuru y'ibanze Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma yo kumara igihe kinini insengero n’Amashuri bifunguye, ndetse n’ibikorwa bitandukanye bikorwa, Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame, yafatiwemo imyanzuro itandukanye, irimo gusubiza abaturage bo mu mujyi wa Kigali muri Guma mu rugo, ndetse Amashuri agafungwa hamwe n’insengero.

Ni inama yateranye igamije kurebera hamwe uko icyorezo cya Corona Virus gihagaze mu gihugu, ndetse hagamijwe no gushyiraho ingamba nshya zo kugikumira.

Imwe mu myanzuro yafatiwemo kandi harimo ko usibye Amashuri yo mu mujyi wa Kigali( Incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza) azasubikwa amasomo yayo, ayo mu zindi ntara yo azakomeza amasomo nk’uko bisanzwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda.

Iyi nama yemeje ko amasaha yo kuba abantu bose bageze mu rugo ari saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18:00), kugeza saa kumi z’igitondo.

Itangazo ry’inama y’abaminisitiri.

Yemeje kandi ko insengero zo mu gihugu zose zitemerewe gufungura imiryango, ndetse utubari na resitora bikaba bitemerwe gukora.
Abakozi ba leta n’abigenga bose barasabwa gukorera mu rugo bifashishije ikorana buhanga.

Imodoka zitwara abagenzi nazo zahagaritswe, icyakora ngo izitwara ibiribwa zo zemerewe gukora ariko ntizemerewe kugendamo abantu barenze babiri. Ikibuga cy’indege mpuzamahanga kizakomeza gukora nkuko bisanzwe, hubahirizwa ingamba za minisiteri y’ubuzima.

 

Abanyarwanda barasabwa kwirinda guburira ahantu hari abantu benshi, ndetse bagasabwa gushyira intera hagati y’umuntu n’undi, bagakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, kandi bakirinda ingendo zitateganijwe bakambara agapfukamunwa neza.

Izi ngamba nshya zishyizweho, zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi cumi n’itanu(15), hamaze gusuzumwa uko icyorezo gihagaze mu gihugu, n’uburyo abantu bari kubahiriza aya mabwiriza yo kugikumira.

You may also like

Leave a Comment