Kuri uyu wa gatanu taliki 17 Mutarama 2020 , muri Kigali , mu karere ka Kicukiro ku urusengero rwa [New Life Bible Church] hazabera igitaramo cyo kuramya Imana ,ni igitaramo kizatangira saa mbiri z’ijoro . Muri icyo gitaramo hazaba harimo umuririmbyi ukomeye [ Jacquelyn Jaci Davette Velasquez], uturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Uyu munyempano [Jacquelyn Jaci Davette] uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka ‘ We Can make A Difference’, ‘This is Time’, ‘On My Knees…..’ muri icyo gitaramo ntabwo azaba ari wenyine ahubwo azafatanya n’abandi bahanzi bazwi cyane hano mu Rwanda mu muziki uhimbaza Imana nka Diana Kamugisha waririmbye indirimbo nka Mwami Mana, Ku musozi mwakunze muri benshi , Dorcas Ashimwe waririmbye indirimbo nka Tugendane,Elohim. Assoumpta wamenyekanye cyane mu ndirimbo Satura Ijuru ndetse byanarenze akayitirirwa , ndetse n’abandi benshi .
Uyu mugoroba utegerejwe na benshi cyane kuko bifuza kuzareba uyu muhanzi mpuzamahanga [Jacquelyn] benshi bamenye mu bikorwa bitandukanye harimo kuririmba ndetse no gukina filime.
Jacquelyn Jaci Davette aririmba mu White House.
Amakuru dukesha wikipedia atubwira ko uyu Jacquelyn yabonye izuba taliki 15 Ukwakira 1979,avukira mu ntara ya Texas . Jacquelyn Jaci Davette akaba umunyamerika ndetse ufite impano yo gukina filime , akaba ari umuramyi mu ndirimbo zo kuramya Imana mu ndimi zitandukanye nk’icyongereza ndetse n’ikisipanyoro, akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo .
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa kabiri taliki 14 Mutaramo kuri New Life Bible Church mu masaha ya ni mugoroba , yagize ati :”ushobora gukora buri kimwe cyose , bishobora kugenda neza , ushobora kwandika ibitabo , indirimbo filime , ariko bivuze ko ntakintu bimaze mu gihe waba udafite abantu .
Jacquelyn Jac mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Mu gihe yarabajijwe uko yakiriye kuririmba muri [White House] imbere y’uwahoze ari perezida wa America George W. Bush ,[ Jacquelyn Jac]i yagize ati:” ni ibisanzwe kuba muri [Write House], birenze uko ubitekereza , George W.Bush yakunze umuziki wanjye , nanjye nakunze uburyo avuga iki Esipanyoro, n’ubwo atakivuga neza cyane. Yakomeje avuga ko yishimiye cyane uburyo yakiriwe mu Rwanda .
Rev. Dr Charles M. Buregeye akaba Umushumba wa New Life Bible Church (NLBC)
Rev. Dr Charles M. Buregeye akaba Umushumba wa New Life Bible Church (NLBC), nawe yavuze ko Jaci Velasquez ko ari inshuti ye yatumiye kugira ngo azabafashe kumenyakanisha ibikorwa by’iri torero.
Kandi ko Velasquez ari umushyitsi we w’Imena batumiye kugira ngo akoreshe izina afite mu gutuma ibikorwa by’iri torero bimenyekana kurushaho ku rwego mpuzamahanga.
Reka tubibutse ko iki gitaramo kwinjira ari ubuntu kuri buri wese kandi bakaba bazaririmba Live, ntagushidikanya dukurikije ubuhanga bwabazaririmba buri wese azataha yanyuzwe .
Photo :Inyarwanda .com