Home Amakuru y'ibanze Kigali: Padiri Ubald Rugirangoga yasezeweho bwa nyuma muri Paruwasi Regina Pacis I Remera

Kigali: Padiri Ubald Rugirangoga yasezeweho bwa nyuma muri Paruwasi Regina Pacis I Remera

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Werurwe 2021, muri Paruwasi Gatorika ya Regina Pacis i Remera, hari kubera umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, mbere y’uko yerekezwa muri Diyosezi ya Cyangugu aho azashyingurwa.

Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda ikwirakiwira ry’icyorezo cya Corona. Witabiriwe na bamwe bo mu muryango we  Abihayimana ndetse na bake mu nshuti ze.

Uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma watangiye ku isaha ya saa mbili n’igice z’igitondo(8:00am), aho abenshi bari kuwukurikirana bifashishije ikoranabuhanga, kuko bose batabashije kugerayo. Nyuma y’uyu muhango harakurikiraho igitambo cya misa, nyuma aze kwerekezwa muri Diyosezi ya Cyangugu aho azashyingurwa k’umunsi w’ejo tariki ya 02 Werurwe 2021.

Inkuru irambuye turayibagezaho…………

Nyuma y’umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma, hatuwe igitambo cya misa yari iyobowe na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, umwepisikopi wa Arikidiyosezi ya Kigali, aho mu nyigisho yatanze yagiye agaruka ku bigwi byaranze Padiri Ubald Rugirangoga.

Mu nyigisho ye yagize ati” bavandimwe, Padiri Ubald Imana yari yaramuduhaye none yamwisubije, yamuremye imufitiye umugambi n’ubutumwa azasohoza muri iyi myaka amaze, ni amateka. Burya buri muntu yamuremye imufiteho umugambi n’ubutumwa agomba gusohoza mu gihe akiri ku isi bukazaba amateka.”

Akomeza ati” Padiri Ubald rero muri ibi biha by’amateka yacu yaranzwe n’amacakubiri n’ubwicanyi kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asohozamo ubutumwa bw’Imana nk’umukirisitu n’umusaseridoti Imana iramurinda kuko yamuteguriraga ubutumwa bwo kubaka umuryango Nyarwanda n’umurayngo wa Kiliziya. Nubwo yaciye mu bihe bitoroshye kandi ntiyigeze aheranwa n’agahinda, ahubwo yabaye urumuri rumurikira abandi inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.”

Igitambo cya misa gihumuje, hakurikiyeho ijambo ry’uhagarariye Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, Bwana Bishop Rucyahana, aho yavuze ko indangagaciro zaranze Padiri Ubald zakomeza kuba itabaza mu buzima bwa muntu.

Ati” Rugirangoga yabaye umurinzi w’igihango ndetse akaba yarabaye umwe mu bantu babaye intwari, bagiye batanga ubuzima bwabo, kuva mu mwuka wabo mu mvugo yabo ndetse no mu ngiro yabo. Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yababajwe no gutabaruka kuyu murinzi w’igihango wo kurwego rw’igihugu Padiri Ubald Rugirangoga.”

Yakomeje avuga ko Padiri Rugirangoga yaranzwe n’indangagaciro zo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda, ariko akabigaragariza mu gukunda Imana no kuyumvira. Avuga ko yabaye inyangamugayo kuko yarangwaga n’ukuri, kandi akaba yari afite impano idasanzwe yo kwicisha bugufi. Ni umwe mu bagize uruhare mu kurwanya amacakubiri yaranze igihugu, ndetse agira uruhare mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Biteganyijwe ko Umurambo wa Padiri Ubald Rugirangoga uzashyingurwa mu cyubahiro ku wa Kabiri yariki ya 02 Werurwe 2021, aho azashyingurwa muri Diyosezi Gatorika ya Cyangugu k’umusozi w’ubanga ry’Amahoro.

 

You may also like

Leave a Comment