Home Amakuru y'ibanze Korali Abahetsi yagaragaje uburyo iri gukorera Imana muri iki gihe(soma birambuye)

Korali Abahetsi yagaragaje uburyo iri gukorera Imana muri iki gihe(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Korali Abahetsi ikorera umurimo w’Imana muri Paruwase ya Nyarugunga umudugudu wa Rwimbogo mu itorero rya ADEPR yagaragaje uburyo butandukanye irimo gukoreramo Imana muri iyi minsi mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 02 Nyakanga 2019,akaba ari ni igihe umudugudu wa ADEPR Rwimbogo bamaze iminsi igera kuri ibiri bakoze igiterane gifite insanganyamatsiko yo kugaruka kwa Yesu Kristo,aho iyi Korali yari yacyitabiriye.

Mu kiganiro umuyobozi wa Korali Abahetsi  Bwana Mpakaniye Phocas yagiranye n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com yagaragaje uburyo ino Korali irimo gukorera Imana Imirimo itandukanye yo kwamamaza Imana.

Yagize ati:”turi gukorera Imana mu buryo bwo kuyamamaza mu bihangano by’indirimbo tugenda tugira,turi no kugenda kandi duhemba ababyeyi dukorana umurimo w’Imana ku buryo muri aya mezi atatu ashize tumaze guhemba ababyeyi  bagera ku 9,ibi kandi bikaba byarabateye ibyishimo no kunezerwa.”

“Turi gutegura kandi igikorwa cyo gufasha abatishoboye tunabashakira ubwishingizi mu kwivuza(mituel).Intego dufite ni iyo gukorera Imana kugeza Yesu agarutse,tukamamaza Kristo  tukarushaho gusenga Imana kugirango uko igenda itwagura no mu buryo bw’umubiri tubashe no kugira n’abandi tugenda dufasha”.

Korali Abahetsi yatangiye ari abanyamasengesho iza kwemererwa kuba Korali iririmba ku mudugudu mu mwaka wa 2012.icyo gihe batangiye bageze ku baririmbyi  9,gusa Imana yaje kubagura ubu bageze  ku baririmbyi 50.

Korali Abahetsi ADEPR Rwimbogo ubu igizwe n’abaririmbyi 50 mu gihe batangiye ari 9

 

Mpakaniye Phocas ,Perezida wa korali Abahetsi ADEPR Rwimbogo

You may also like

Leave a Comment