Home Amakuru y'ibanze Korali Iriba iti:”kugirango umuntu atere imbere arakora agashyiraho umwete  maze akabiragiza Imana”(soma birambuye)

Korali Iriba iti:”kugirango umuntu atere imbere arakora agashyiraho umwete  maze akabiragiza Imana”(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Korali Iriba ikorera umurimo w’Imana mu itorero ry’ADEPR Huye  yatangaje ko kugirango umuntu atere imbere akora ashyizeho umwete  hanyuma akabiragiza Imana maze Imana igashyiraho Ubuntu bwayo .

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Nyakanga 2019,akaba ari no mu gihe kandi iyi Korali iri kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa  muri izi mpera z’uku kwezi kwa Nyakanga bazakorera ku Ruyenzi muri Kamonyi.

Ushinzwe itangazamakuru muri Korali Iriba Nema Marie Jeanne yabwiye Isezerano.com aho gutera imbere kw’iyi korali gukomoka ,aho yagaragaje ko byaturutse ku buntu bwayo kuko iyo ishaka gukoresha umuntu  mu gihe runaka ibikora.

Yagize ati:”Ni ubuntu bw’Imana.Imana iyo ishaka gukoresha umuntu mu gihe runaka irabikora,ubuntu bw’Imana rero nicyo cyibanze gisumba ibindi byose.Ibindi rero kugirango umuntu atere imbere arakora,agashyiraho umwete  hanyuma akabiragiza Imana maze igashyiraho Ubuntu bwayo”.

“Gusenga no gukora,mugafata igihe gihagije  cyo kunoza ibyo mukora,mugatekereza kubyo mugiye kuririmba,kubana igihe kinini hamwe(as Team) mukosora ibintu bigiye bitandukanye maze imiririmbire igashingira ku ijambo ry’Imana no gukorana n’abantu b’abahanga b’abarimu bakabigisha,nyuma yibyo byose Imana iyo ishatse ikintu iragikora”.

Korali Iriba  yatangiye  mu mwaka wa 1995 ifite intego yo kuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo,itangizwa n’abantu 18.Iyi korali ubu igizwe n’abaririmbyi 130.Ikaba Imana ikomeje kuyikoresha mu buryo butandukanye mu gihugu cy’u Rwanda.

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment