Home Indirimbo Korali Shekinah yahishuye uko gahunda zayo zagenze muri uyu mwaka wa 2018

Korali Shekinah yahishuye uko gahunda zayo zagenze muri uyu mwaka wa 2018

by Jean Claude Habinshuti
1 comment

Korali Shekinah yo mu itorero rya ADEPR ,Paruwase ya Nyarugunga ,umudugudu wa Rwimbogo ho mu karere ka Kicukiro  umuyobozi wayo yatangaje uko byabagendekeye muri gahunga yari ifite uno mwaka wa 2018.

Ibyo yabivuze mu gihe habura iminsi mike ngo uyu mwaka wa 2018 ugere ku ndunduro,ubwo abantu benshi baba bari kwisuzuma ngo barebe niba ibyo bari barapanze barabigezeho cyangwa se bitarashobotse.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Isezerano.com yagiranye n’umuyobozi wa Korali Shekina Nyetera Ernest yamuhishuriye uko byabagendekeye muri uyu mwaka tugiye kurangiza wa 2018.

Yagize ati :”muri gahunda tugira z’imyaka ibiri,tugira umwe w’ivugabutumwa mu bikorwa, n’undi w’ivugabutumwa mu ndirimbo.Uyu mwaka rero wari uwa gahunda y’ivugabutumwa mu dirimbo”.

“Gahunda rero yuyu mwaka yagenze neza kuko ubu bitarenze iki cyumweru tuzashyira ahagaragara indirimbo  ebyiri,mu rwego rwo kugirango abantu bumve uko album tuzashyira ahagaragara  bitarenze mu kwezi kwa gatatu izaba imeze”.

Korali Shekina yatangiye mu mwaka wa 2000,igizwe n’abayeyi ,ariko ubu ikaba igizwe n’ingeri zose z’abantu.Ikaba yarashyize umuzingo w’indirimbo wayo wa mbere hanze,ubu ikaba igiye gushyira hanze n’undi wa kabiri.

Korali Shekinah ADEPR Rwimbogo

Korari Shekinah ,ADEPR Rwimbogo

Umuyobozi wakorari Shekinah

You may also like

1 comment

oprol evorter June 14, 2019 - 10:18 pm

My programmer is trying to convince me to move to .net from PHP. I have always disliked the idea because of the expenses. But he’s tryiong none the less. I’ve been using WordPress on numerous websites for about a year and am anxious about switching to another platform. I have heard fantastic things about blogengine.net. Is there a way I can import all my wordpress posts into it? Any help would be really appreciated!

Reply

Leave a Comment