Home Amakuru y'ibanze Korea-Ubuzima: Kim Soo-Cheon yaciwe amande azira kwima Abagore n’Abakobwa ikiruhuko

Korea-Ubuzima: Kim Soo-Cheon yaciwe amande azira kwima Abagore n’Abakobwa ikiruhuko

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Umuyobozi wahoze ayobora sosiyete Asiana Airlines itwara indege, yo muri Koreya y’Epfo,     Kim Soo-cheon urukiko rwamuciye amande 1800 y’amadolari  angana na milliyoni 1,700,000 Frw,azira kwima ikiruhuko abakozi b’abagore n’abakobwa mugihe bari mu mihango.

Muri iki gihugu  cya Koreya y’Epfo amategeko yemerera umugore cyangwa umukobwa guhabwa ikiruhuko cy’umunsi umwe mu kwezi  iyo bari mu gihe cy’imihango ku umuntu ugikeneye, ibi byatangiye kubahirizwa mu 1953.

Ni mugihe Kim Soo-cheon we yabanzaga Gusaba ibimenyetso aba bakozi iyo babaga bamusabye ikiruhuko ababwiraho niba bari mu mihango ntakibigaragaza bityo bigatuma itabaha ikiruhuko.

Nkuko tubikesha BBC ibiro ntaramakuru  bya Koreya y’Epfo byavuze ko kuri iki kirego Kim yisobanuye  avugako  akenshi abo bagore bakundaga gusaba uruhushya mugihe cy’iminsi mikuru cyangwa konji bityo bigatuma atabashira amakenga ntiyemere ko aribyo.

Ashinjwa kwima ikiruhuko Abagore n’Abakobwa bari mu mihango.

Urukiko rwavuze ko kuba uyu mugabo yarabazaga aba bagore ibimenyetso byo kuba bari mu mihango ari ukubinjirira mubuzima bwite bwabo.

Hagati y’umwaka wa 2014 na 2015 Kim yimwe ikiruhuko abagore n’abakobwa 135, ubwo babaga bakeneye ikiruhuko bari mugihe cy’imihango.

You may also like

Leave a Comment