Home Mu Mahanga Kuba nararashwe mu mutwe nkaba nkiri muzima n’ibigaragaza ko Imana imfiteho umugambi

Kuba nararashwe mu mutwe nkaba nkiri muzima n’ibigaragaza ko Imana imfiteho umugambi

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Abahezanguni b’umutwe w’iterabwoba witwa Fulani bagabye igitero ku kigo cy’abakristo giherereye muri Leta ya Plateau muri Nigeria, mu gitondo tariki 12 Gicurasi 2020.

Ubwo uyu mutwe w’abahezanguni bo mu idini ya Islamu bagabaga igitero ku kigo cy’amashuri cyitwa Messiah College High School cyo muri Nigeria bakomerekeje umuyobozi w’icyo kigo na 3 mu bagize umuryango we. Ibi bikaba byarabaye haraherukaga kwicwa abandi bakristo 4 mu kindi gitero.

Nubwo Nigeria iri muri lockdown irwana n’ikwirakwira rya Coronavirus, hakomeje kuba ibitero n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ibyinshi bikaba bikorwa n’imitwe y’abahezanguni bo mu idini ya Islam.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Nigeria bitangaza ko itsinda ry’abantu 8 bo mu mutwe wa Fulani bateye iki kigo ku wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2020 ari mu ijoro.

Ubusanzwe iki kigo cyari gifunze kubera COVID-19, igitero cyagabwe ku muyobozi w’icyo kigo, Rev. Bayo James Famonure ari nawe washinze International Missions group Calvary Ministries.

Ikigo kidaharanira inyungu kirwanya itotezwa ry’abakristo muri Nigeria cyatangaje ko uwo mutwe w’iterabwoba watse amafaranga umuryango bari bateye bababwira ko ntayo bafite.

Bakimara kubahakanira ko nta mafaranga James Famonure yahise araswa umutwe, umugore we bamurasa umugongo, naho abana babo babarasa ibirenge.

James Famonure yaganiriye n’ikinyamakuru “Morning Star News” acyemerera ko yarashwe mu mutwe ariko isasu ntiryinjira, ati rwose ni igitangaza.

James akomeza avuga ko umuryango we umeze neza usibye umugore we uri kwitabwaho mu bitaro bya Jos University Teaching Hospital.

James Famonure nyuma yo kurokoka amasasu yatangaje ku rubuga rwe rwa Facebook ko ari igitangaza kigaragaza ko imbaraga z’Imana ziruta izabamurashe.

Iyi nkuru dukesha Christian today ivuga ko umufasha wa James Famonure yatangarije umuryango udaharanira inyungu “Stefanos Foundation” ko ubu ari kwigenza mu bitaro, yumva azakira vuba.

Umuganga yabwiye itangazamakuru ko Naomi umufasha wa James ko hari uduce tw’isasu bamurashe twamuhezemo, akaba ari two barigushaka mu mugongo we.

Nanone ku itariki 3 Gicurasi 2020 muri Leta ya Plateau, mu gace ka Miango hari hishwe abakristo 4.

Abakristo 4 bishwe icyo gihe ni Musa w’imyaka 26, Chohu Nyangu w’imyaka 25, Anta Yakubu w’imyaka 26 bo mu itorero Evangelical Church. Na Emmanuel Kure w’imyaka 24 w’itorero Baptist Church. Bakaba barishwe babateze bari kuri moto.

Inkuru dukesha “Morning Star News” ivuga ko mu kwezi kwa 4 nabwo hishwe abakristo bagera kuri 25 bishwe n’umutwe w’iterabwoba rya Fulani.

Nanone umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu (Anambra), uvuga ko mu kwezi kwa 3 n’iminsi 2 y’ukwezi kwa 4, hishwe abakristo 50.

Mu kwezi kwa Werurwe 2020, uyu muryango mpuzamahanga nanone watangaje ko kuva muri Kamena 2020 hari hamaze kwicwa abakristo 11500 bishwe na Boko Haram na Fulani.

You may also like

Leave a Comment