Home Ubuzima Kubaka urukundo,gusangira ibyishimo no gufashanya ni cyo gisobanuro cy’umuryango mwiza

Kubaka urukundo,gusangira ibyishimo no gufashanya ni cyo gisobanuro cy’umuryango mwiza

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuryango ni itsinda rirangwa n’ubumwe,urukundo no gufashyanya.Umuryango ugomba kurinda  umuntu uwukomokamo no kumushyigikira,ukamufasha gutera imbere no gutsinda mu buzima.

Nkuko umuryango wa organisation pour la connaissance ubivuga mu muryango mwiza buri wese yubaha akanafasha abandi .Kubaka urukundo,gusangira ibyishimo no gufashanya nicyo gishobanuro cy’umuryango mwiza.

Umuryango ntugomba kuba inzitizi kucyo wifuza kugeraho ahubwo ugomba gushyigikira,ukubaha amahitamo ya buri wese ukanafasha buri wese kugera ku mushinga we.Umuryango ushobora kuba ugizwe n’umugabo ,umugore we ,abana,ba sekuru na ba nyirakuru ,ba sewabo,nyirasenge,babyara n’abandi.

Gufashanya ni itegeko mu muryango mwiza

Intego y’umuryango mwiza ni ukorohereza ubuzima bwa buri muntu uwugize,ukamufasha gutera imbere no gutuma bishima.Muri uwo muryango buri wese yita ku kumenya ubuzima bwa mugenzi we,ikibazo cy’umwe gihinduka ikibazo cya bose maze buri wese agashaka uko umuti w’icyo kibazo waboneka.

Buri wese ajya mu mwanya we mu muryango ufashanya.Iyo hagomba gufatwa umwanzuro ukomeye,babaza buri wese uko abyumva kandi buri wese agahabwa agaciro muri uwo mwanzuro.

Kubaha buri wese biba ari iby’ingenzi kugirango hirindwe ibibazo n’amakimbirane.Buri muntu aba yiteguye kuba yakosora amakosa ye yo mu myitwarire cyangwa akaba yakwisubiraho ku mwanzuro mubi yafashe.

Kugirango ubuzima bworohe ni byiza kuganirira hamwe

Buri muntu agomba gushobora gusangira ubuzima n’umuryango,munashobora gutegura inama yo kuganiriramo ibijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.Izo nama  zifasha gukemura ibibazo by’umuryango zikanafasha mu kubona ibindi bitekerezo bifasha ubuzima.

Ni byiza gushyigikira urukundo mu muryango.Kubera iyo mpamvu, gufasha abantu bagize umuryango kwidagadura no gukorera hamwe ni byiza kuko bifasha umuryango guhora ubayeho neza.

 

 

You may also like

Leave a Comment