Home Inyigisho Ubwiza bwa se buzakururana n’ubwiza buri ku itorero-Umushumba wa ADEPR Bibare Rev. Mutabazi Ethienne

Ubwiza bwa se buzakururana n’ubwiza buri ku itorero-Umushumba wa ADEPR Bibare Rev. Mutabazi Ethienne

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umushumba wa paruwase ya Bibare  iherereye mu murenge wa Kimironko Rev.Pasiteri Mutabazi Ethienne yatangaje ko Yesu azaza mu bwiza bwa se maze ubwiza bwe bugakururana n’ubwiza buri ku itorero rye.

Ibi uyu mushumba yabitangaje mu nyigisho yatanze mu giterane gifite intego yo kwigisha abantu ku “kugaruka kwa Yesu Kristo” cyabereye muri Paruwase ya Nyarugunga  kuri ADEPR Rwimbogo kuri iki cyumweru.

Inyigisho Rev.Mutabazi yatanze ikaba yaribanze ku gusobanurira abantu uburyo yesu azazamo ,anagaruka no kugituma Yesu azagaruka ,aho avuga ko Yesu ubwe azaza wenyine kubera gupfira itorero n’agaciro karyo.

Yagize ati:”uburyo Yesu azazamo Bibiliya ivuga ko azaza wenyine, kubera gupfira itorero n’agaciro karyo,Yesu  ubwe azaza.Azazana n’abamalayika bose,azarangurura ijwi mu kirere maze abapfuye bose bazumva impanda maze bazuke,bibiliya iravuga ngo natwe abazaba bakiriho duhindurwe duse nawe”.

“Azaza mu bwiza bwe kuko Yesu umunsi yazaga mu isi yasize ubwiza bwe mu ijuru maze aza kubabazwa,niyo mpamvu abantu bamutinyutse bakamushinyagurira,bakamucira mu maso,bakamukora ibyo bashaka ariko umunsi azaza gutwara itorero azaza mu bwiza bwe”.

“Yesu abantu bafite ubwiza bwe azabajyana kuko ubwiza bwa se buzakururana n’ubwiza buri kw’itorero,niba nta bwiza bukuriho ubwiza buzafata ubusa ariko ubwiza bwa se buzashakisha ubundi bwiza,nicyo gituma azaza mu bwiza bwe azamure itorero riri mu bwiza.Niyo mpamvu tugomba gushakisha ubwiza bwa Data kuko utabufite ari nta kimenyetso cyo kuzamuka ariko ubufite afite ikimenyetso”.

Kugaruka k’umwami Yesu ijambo ry’Imana ritubwira ko aza vuba ariko ko ari nta muntu n’umwe uzi igihe azazira,haba abamalayika ndetse n’umwana ubwe ,gusa Yesu ngo azaza mu kanya nkako guhumbya.

 

 

You may also like

Leave a Comment