Home Mu Mahanga Kugira umuhate wo kuvuga “yego” mu gihe Imana iguhamagaye-Bishop Cullinan

Kugira umuhate wo kuvuga “yego” mu gihe Imana iguhamagaye-Bishop Cullinan

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Nkuko umunsi w’isengesho ku Isi hose ku muhamagaro w’Imana wari utegerejwe, abantu barakangurirwa kugira umuhate wo kuvuga “yego” mu gihe Imana ibahamagaye.

Kuri iki cyumweru tariki 3 Gicurasi 2020, ubwo hari ku nshuro ya 57 y’umunsi w’isengesho ku Isi yose ku muhamagaro.

Uyu n’umunsi uri ku ruhande rw’urusengero mu rwego rwo gutera abantu umuhate wo gutekereza no gutandukanya guhamagarwa n’Imana kuri bo. Mu cyigisho cya Papa Francis yagarutse cyane ku muhamagaro mu murimo w’Imana no mu buzima bwa gikristo.

Muri 2013 Papa yabwiye abiga muri Seminari n’abari gutangira kuyiga ko kuba umupadiri cyangwa umugabo cyangwa umugore ukorera Imana akenshi ntibituruka ku mwanzuro wacu, ahubwo ni igisubizo ku muhamagaro kandi n’umuhamagaro w’urukundo.

Mu butumwa bwe bw’uyu mwaka w’isengesho ku Isi yose ku muhamagaro w’Imana, Papa Francis yanditse yavuze ko guhamagarwa n’Imana atari uguhungabanya umudendezo wacu, ndetse atari n’umutwaro Imana iba itugeretseho.

Ku rundi ruhande, ni inshingano y’urukundo Imana ihuriramo natwe, aho iduhamagarira kuba bamwe mubafata inshingano.

Muri iki gihe ahantu henshi ku Isi bari mu ngo zabo kubera icyorezo cya Coronavirus, abantu bagize igihe gihagije cyo gutekereza ku nzira y’ubuzima bwabo, no kumenya uburyo bashyikirana n’Imana ku rwego ruri hejuru.

Bishop Cullinan avuga ko muri aya mezi 2 ashize abapadiri n’abandi bihaye Imana bagerageje kwegera abantu.

Muri uyu mwaka abantu benshi ku Isi bizihije umunsi w’umuhamagaro w’Imana bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Bishop Cullinan avuga ko nubwo muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus hari uburyo bwinshi abantu barigukoresha bavuga ubutumwa bwiza ariko ngo ntacyaruta cyangwa ngo gisimbure kwigisha ijambo ry’Imana imbere y’imbaga y’abantu.

Iyi nkuru dukesha Vatican news ivuga ko icyorezo cya Coronavirus cyatumye abapadiri bimenyereza cyane imbuga nkoranyambaga n’irindi koranabuhanga kugirango babone uko bageza ubutumwa bwiza ku bantu.

Bishop Cullinan yagarutse ku bantu bo mu bihugu bimwe na bimwe abantu batakijya gusengera mu nsengero kubera itotezwa bakorerwa, gutinya ubuyobozi cyangwa kubera insengero zabo zasenywe.

Bishop Cullinan avuga ko abantu bagomba koroherana ntibabuze bagenzi babo ubwisanzure bwo gukora ugushaka kwabo ku muhamagaro w’Imana.

Muri iki gihe cya COVID-19, hari abantu bagize umutima wo kujya kwa muganga n’ahandi bafasha abarwayi ba Coronavirus n’imiryango yabo, ibyo byatumye abantu benshi bongera kwita ku muhamagaro wo gukorera Imana kuko hari abababereye icyitegererezo baza kubafasha no kubitaho

Bishop Cullinan akomeza avuga ko muri America no mu Burayi umubare w’abajya mu gipadiri wagabanutse muri iyi myaka ishize. Gusa ku mugabane w’Africa na Asia ho baracyitabira ariko akomeza avuga ko Imana igikeneye abakora umurimo wayo.

You may also like

Leave a Comment