Home Amateka Kwizihiza umunsi mukuru wa noheli byakuweho muri Iraq

Kwizihiza umunsi mukuru wa noheli byakuweho muri Iraq

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Kwizihiza Noheli byakuweho muri Iraq, ibi byabaye nyumwa y’iyicwa ry’abantu basaga 450 barwanyaga ubuyobozi buriho mu gihe kimyigaragambyo.

Umuyobozi w’urusengero rwo muri Iraq rwitwa [Chaldean Church ]rwari rufite 80% byaba kristo bagize igihugu, yavuze ko amafranga yari kuzatangwa mu kwizihiza umunsi mukuru wa noheri, azatangwa akajya afasha abana bimfubyi babuze ababo bishwe. Yavuze ko noheli bazayizihiza mu isengesho gusa.

Arcbishop wa Baghdad , Louis Raphaël Sako yagize ati “Ntago bikwiye ko twakishima tukanezerwa kandi hari bagenzi bacu barimo gupfa.”

Amakuru dukesha ikinyamakuru Church Times kivuga ko abantu batangiye bicwa kuva mukwa 10, barimo barwanya ruswa ndetse na service mbi zihabwa abaturage. Abantu bamwe bagiye bicirwa mu mihanda abandi bakaburirwa irengero nibongere kugaragara mungo zabo.

Umuyobozi wa [Chaldean Church] yagize ati:“Twarababaye cyane igihe twabonaga bagenzi bacu bicwa, abandi bagashimutwa, ndetse bakanyagwa n’imitungo yabo n’igisirikare.”

Yakomeje avuga ko bari gushaka ubutabera ndetse n’umutekano, maze abantu bakaba abaturage bangana ntabyo kuvangura.

Yakomeje avuga ko amaraso adafite ikiguzi y’inzirakarengane ndetse n’ibitambo bizatuma Iraq yongera kuba ubutaka bushya bwiza butuwe kandi bufata buri bikorwa byose kimwe.

 

You may also like

Leave a Comment