Home Mu Mahanga Amerika:Leta ya Trump yemeye gucisha make ku kwemerera impunzi z’Abakristo bo muri Iran guhungira muri Amerika(soma birambuye)

Amerika:Leta ya Trump yemeye gucisha make ku kwemerera impunzi z’Abakristo bo muri Iran guhungira muri Amerika(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

 

Abakristo bagera kuri 12  bari bamaze imyaka ibiri n’igice barahungiye muri Austria kubera itotezwa bakorerwaga mu gihugu cyabo cya Iran bahawe uburenganzira bwo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare.

Urubuga christiantelegraph rwatangaje ko aba bakristo ari bake mu bari bagize itsinda rinini ry’impunzi 87 z’Abakristo ndetse n’izindi mpunzi nyinshi zo mu yindi myemerere zimwe uburenganzira bwo guhungira muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.

Izi mpunzi 87 zanditse zisaba ubuhungiro mu mwaka wa 2018 zibifashijwemo na gahunda yitwa Lautenberg ariko Perezida Trump yanga ubusabe bwazo ubwoyavugaga ko igihugu cye ntampunzi kizongera kwakira.

Bamwe muri izi mpunzi bahise batanga ikirego muri Leta ya California ndetse umucamanza ategeka ko guverinoma yagombaga kwerekana impamvu zayo zo gukumira izi mpunzi. Ibi byatumye izi mpunzi zijurira iki cyemezo ndetse bituma ikirego cyongera kubyutswa.

Umunyamategeko mu muryango mpuzamahanga ufasha impunzi (International Refugee Assistance Project), Kate Meyer yagize icyo avuga ku buremere bw’ikibazo cy’impunzi z’Abakristo.

Kate yavuze ko benshi mu mpunzi zasigaye mu mujyi wa Vienna bategereje umwanzuro uzafatwa ku birego byabo. Batandukanye n’imiryango yabo ndetse batinya gusubira muri Iran kubera itotezwa.

Gahunda ya Lautenberg  yatangijwe na Senateri Frank wo muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika mu mwaka wa1990. Mu mwaka wa 2003, hemejwe ko hashyirwaho uburyo bwo guha irangamimerere ry’ubuhunzi abanya Iran bagize igice gito cy’abanyagihugu batabarizwa mu idini ya Islam. Kuva muri 2003, iyi gahunda ya Lautenberg imaze gutuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abanya Iran babarirwa mu 30,000

You may also like

Leave a Comment