Home Amakuru y'ibanze M Irene ati “Molodekayi hari umuntu wibuka Story ye neza ngo ayidutere ra ? Mike Karangwa na M Irene

M Irene ati “Molodekayi hari umuntu wibuka Story ye neza ngo ayidutere ra ? Mike Karangwa na M Irene

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Haciye amasaha atarenze 10 , ku urukuta rwa Instagram , Iréné Murindahabi ya nditse ubutumwa agira ati “Molodekayi hari umuntu wibuka Story ye neza ngo ayidutere ra ?

Ni ubutumwa bwateye kwibaza byinshi, cyane cyane kubantu basanzwe bazi neza imvugo ya M Iréné  , kuko ni umwe mubasore bafite ubwenge bwinshi bwo kuvugira mu migani . Ubusanzwe iyi nkuru igaragara mugitabo cya Esteri , mu gice cya 9 ,Hagira hati “Hamani ashinga igiti cyo kumanikaho Morodekayi. Nuko uwo munsi yishima mu mutima . Abonye Molodekayi ku irembo ry’ibwami ,abona atamuhagurukiye kandi atamubererekeye ,aramurakarira cyane .

K’umurongo wa 14 hagira hati “nuko umugore wa Zereshi n’incuti ze zose bamugira inama bati “nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu ,maze ejo uzavugane n’umwami umusabe Moloddekayi akimumanikeho,uhereko ubone kujyana n’umwami mu nkera anezerwe “nuko Hamani ashima iyo nama ,aherako ashinga igiti. Iyo ukomeje icyo gice usanga ku gice cya 7:8 , hagira hati “ijambo rigihinguka mu kanwa k’umwami” .Hamani bamupfuka mu maso .

Umwe mu Nkone agira ati “Ndetse mu rugo rwa Hamani hashinze igiti kirekire cya mikono mirongo itanu ,Hamani yiteguriye kumanikaho Molodekayi, kandi ariwe wavuze ibyagiriye umwami neza .Umwami arategeka ati abe aricyo mu mubambaho”.

Iyo ukomeje iyo nkuru usanga Hamani  yarakunze cyane icyubahiro kugeza aho yifuza ko Molodekayi atabaho , none wakwibaza uti ese ibi M Iréné ya nditse   gutya yashatse kuvu iki ? ni nde Hamani ? ni nde Molodekayi wagambaniwe?  Ese haraho bihuriye n’ikibazo cya Dorcas na Vestine ?

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwinjiye mu kibazo cya  Vestine na Dorcas cyazanye amakimbirane  hagati y’abanyamakuru Karangwa  Mike  na Murindahabi Iréné .

Hakomeje gututumba umwuka mubi hagati ya Irene na Mike Karangwa ndetse na Aimable , biturutse kubaririmbyi babiri aribo Vestine na Dorcas ,. Irene yakomeje kumvikana mu itangazamakuru avuga ko Mike Karangwa abiri inyuma .

Mu gihe Mike Karangwa nawe abihakana ahubwo agasaba ko M Iréné ko  asaba imbabazi , kugeza ubu gusaba  imbabazi  ntibyakozwe . Bikaba byafashe indi ntera kuko Mike Karangwa yamaze kugeza icyo kirego  kuri  Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo ,taliki 19 Nyakanga 2021 .

Itegeko rivuga ko mu gihe Iréné yahamwa n’icyaha aregwa  cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment