Home Amakuru y'ibanze Mali-Ubuzima: Umubyeyi yabyaye Abana icyenda, bose babaho

Mali-Ubuzima: Umubyeyi yabyaye Abana icyenda, bose babaho

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Ni ibintu bitamenyerewe kumva umubyeyi yabyaye Abana b’impanga barenze batatu, kuko akenshi iyo babaye benshi baba bane. Gusa kuri iyi nshuro mu gihugu cya Mali habaye ikimeze nk’igitangaza, aho umubyeyi yibarutse Abana icyenda bose icyarimwe kandi bose bakabaho.

Kuri uyu wa kabiri mugihugu cya Mali habaye ibintu bidasanzwe aho umugore yibarutse abana icyenda abakobwa batanu n’abahungu bane.

Ibi byabereye mubitaro byo Muri Maroc aho Halima Cissé w’imyaka 25 yari arwariye akaba yahise abyara abana icyenda.

Mu nkuru dukesha  Reuters Minisitiri w’ubuzima wa Mali Fanta Siby avuga ko abana baba kobwa batanu n’Abahungu bane ndetse na mama wabo bose bameze neza, ariko ko bazasubira i muhira nyuma y’iminsi itari mike. Ibi akaba yabitangaje ejo kuwa kabiri tariki 4 Gicurasi 2021.

Ibipimo bya échographie yafashwe muri Mali no muri Maroc byari byerekanye ko uyu umugore Hamila yari kubyara abana barindwi bikaba bitari byashoboye kubona abandi naba babiri.

Abaganga ba Mali na Maroc berekanye ko uyu mubyeyi afite ubutwari bukomeye bwo kuba yabashije kwibaruka aba abana.

Ikinyamakuru  Reuters cyavuze ko uyu  mugore Halima wo mu  burengerazuba bwa Afurika yatangaje abantu cyane ndetse ko n’ubuyobozi bw’iki gihugu buzajya bwihutira kumutabara igihe yaba agize ikibazo.

You may also like

Leave a Comment