Home Amakuru y'ibanze Menya amateka ya MD ukora Hip Hop Gospel , umenye umukobwa yifuza gukunda uko asa ( SOMA BIRAMBUYE ).

Menya amateka ya MD ukora Hip Hop Gospel , umenye umukobwa yifuza gukunda uko asa ( SOMA BIRAMBUYE ).

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Mugema Dieudonne ni umuhanzi uzwi cyane ku izina rya MD, uyu musore yavukiye mu gihugu cyabaturanyi ahahoze hitwa Zaire muri Uvira, kurubu ikaba hitwa RDC. MD avuka mu muryango w’abana10  akaba umwana wa gatanu Mugema  Dieudonne uzwi nka  MD indirimbo ze zakunzwe na benshi “Nzabana nawe , Arahamabaye , Yesu ni Umwami……..

Mugema Dieudonne ni umukristo akaba n’umuvugabutumwa mu Itorero rya Assemble de Dieu riyobowe n’umukozi w’Imana Zaninka Selphine , akaba yaravutse ubwa kabiri kandi akaba aribyo bimaze ku mushimisha cyane mu buzima bwe, akaba yarababajwe cyane n’uko atigeze amenya bakurube babiri bitabye Imana.

Mu rugendo rwe mu bijyanye n’umuziki kurubu  uyu musore afite indirimbo zikozwe mu buryo bw’ amajwi (audio)na videwo (Video) gusa akaba atarabasha gushyira hanze umuzingo we wa mbere.

MD n’izina rifite icyo risobanuye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda ,kuko amaze kwegukana ibihembo bitari bike , yakuye mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda, nubu akaba yarabaye mu bahatanira abafite video nziza .

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru isezerano .com yabajijwe kubijyanye n’umukobwa akunda yifuza kuzashaka asubiza muri ubu buryo, yagize ati:’’umukobwa Imana izangenera niwe nzashaka ,kuko Imana yaravuze ngo tureme umuntu ase natwe , kuko nshobora gusaba Imana uyu,ikama uwo ishaka.

Nibishaka izama igikara cyangwa inzobe kuko umugeni mwiza umuhabwa n’Uwiteka, kuko amahitamo yanjye yatuma nifuza .

Yakomeje avugako hari ubutumwa yifuza guha urubyiruko rukunda indirimbo za Gospel Hip Hop, n’izindi zihimbaza Imana  n’uko bakwemera kumva ijwi ry’ Imana bakavuka bushya kuko n’ingenzi mu buzima bwacu guhitamo Yesu.

Isezerano : MD ko ivugabutumwa riba ahantu hose no muri Guma Guma wa kwemera kuririmbamo?

MD: Icyo kibazo ni cyiza cyane Kurinjye ndamutse mbonye ayo mahirwe, nkubwize ukuri ndamutse mbonye ayo mahirwe yo kuririmbamo na jyamo ,  nkirinda kunywa iyo nzoga , ubundi nkasaba Imana imbaraga kugirango mbashe kubwiriza rwa rubyiruko kuko ni rwinshi kandi rukeneye ubutumwa bwiza, kera wasangaga hari imyumvire yuko kujya ahantu nkaharioya uba uguye .

Hari agatekerezo  kajyanye na Yona mu gihe yaratumwe I Nenewi , urufi rumaze ku muruka ,abaturage bari basanzwe baziko iyo urufi rwarukaga, rwarukaga amafi; abaturage bakaza ba karya ,none ho uwo munsi abaturage baribazi ko bagiye  ku bona  amafi ,babona ni Yona ubazaniye ubutumwa bwiza, nange na babwirako Yesu ari Umwami .

Isezerano: n’ubuhe butumwa uriguha abakunzi bawe ?

MD: Hari ubutumwa ndi gutanga muri iyi minsi ,niba hari icyo Imana yakuvuzeho , nkuko nanjye haricyo Imana ya mvuze ho kandi kirasohora, nawe niba unyumva niba haricyo Imana yakuvuzeho kizasohora.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment